Ngororero: Haravugwa icyatumye umunyeshuri atema umwarimu we mu mutwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyeshuri wo mu ishuri rimwe ryo mu Karere ka Ngororero, yatawe muri yombi akekwaho gutema umwarimu we babanje gufatana mu mashati nyuma yuko yari yabanje kumuha igihano akacyanga ahubwo akamurwanya.

Uyu munyeshuri w’imyaka 18 wo mu Murenge wa Kabaya, akekwaho gukora iki cyaha cyo gutema umwarimu we, asanzwe yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri (GS) rwa Kageshi.

Izindi Nkuru

Iki cyaha gikekwa kuri uyu musore, cyakozwe mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 28 Gashyantare 2023, ubwo uyu munyeshuri yangaga igihano yari ahawe n’umwarimu we.

Amakuru avuga ko n’ubusanzwe uyu munyeshuri adashobotse kuko asanzwe anava mu ishuri akarisubizwamo dore ko n’imyaka ye (18) itagakwiye kuba ari iy’umwana wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

Ndayisenga Simon uyobora Umurenge wa Kabaya, yemeje aya makuru y’uyu munyeshuri wasagariye umwarimu we akamutema mu mutwe.

Yagize ati Yari yakererewe kugera ku ishuri, umwarimu amubajije impamvu ndetse ashaka no kumuha bihano baha abana byoroheje, umunyeshuri aranga, umwarimu ashatse gukoresha ingufu bafatana.”

Uyu muyobozi wo mu nzego z’ibanze avuga ko ubwo aba bombi bafatanaga mu mashati, hari abahise baza bakabakiza, ariko uyu munyeshuri yahise ajya kuzana umuhoro basanzwe bakoresha mu gutema inkwi batekesha ku ishuri, ari na bwo yahise amutema mu mutwe aramukomeretsa.

Uyu munyeshuri yahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza kuri iki cyaha cyo gukomeretsa undi.

RADIOTV10

Comments 9

  1. Egide says:

    Izi ni ingaruka zo gushyiraho amategeko ashinzwe kurengera umwana, bakamugira idebe, bakabagira indakoreka, ugerageje guhana umwana akaba ariwe ufungwa, abanyeshuri bazatumara rwose kuko barashyigikiwe

    • Bernard says:

      Kabisa ibintu byo kudahana umwana akiri muto ni amakosa akomeye ingaruka muzazibona bamaze gukura ari abagabo badafite icyo bamaze

  2. Bosco says:

    Umwarimu asigaye ahana umunyeshuri agafungwa abana byabateye kwigira ibinani ,naho kuua mwishuri inzego zibanze nizo zigira uburangazi

  3. Bujana says:

    Uyo mwana nta discipline afise nkeka Bujana Anya urumogi.

    • Ikibazo si umwana udafite ikinyabupfura aho! Ahubwo n’uwo murezi si shyashya! Nta narimwe umurezi yatumwe gufatana mu ishingu n’uwo arera! Icyabayeho,kiragayitse haba ku murezi no ku munyeshuli! Hariho uburyo bwinshi umwana urerwa afashwa ku myitwarire ye hatarimo gushaka kurwana nawe kuko umwana nta controle aba afite! First,”Case conference”noneho Koko nibigaragara ko umwana akomeza kunanirana,inzego zindi zanakwifsshishwa ariko umurezi adashatse guhangana n’umwana bivamo kurwana nawe! Murakoze!

  4. Birababaje peee tekereza gutemwa nuwo wahaga ibyo wize urara amajoro akaguhemba kukugutema.

  5. Discipline nyeya kubana ho irakabije mu mashuri ninaho dufite ibibazo byokurera abana , yego burya inko ivuna igufa ntigera kungeso ari kera baradutsiburaga tukanenya icyo gukora rero Leta nidufashe nkatwe ababyeyi akanyafu ku kibuno ntacyo gatwaye nimwimika ejo cg ejobundi ingaruka nikuritwe ubujura ,mayibobo nibirara binwa itabi rero mudufashe abarezi bacu banjye bagira securitéyisanzuye ku bana

  6. Arumunyeshuri arinumwarimu Bose nibamwe work wabonyehehe umwarimu ujya kurwana numunyeshuri nkaho ikigo ntabuyobozi kigira all they don’t have a discipline.

Leave a Reply to IYAMUREMYE barc Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru