Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo yari amaze imyaka umunani yarayanditse, anavuga impamvu yamaze iki gihe cyose
“Mukunzi we” ni indirimbo nshya uyu muhanzikazi wamenyekanye muri korali Ambassadors of Christ yashyize hanze mu mpera z’icyumweru gishize. Ni indirimbo yakoze ku munsi w’ubukwe bwe, ashimira ababyeyi bamureze n’ubwo batamwibarutse.
RADIOTV10 yashatse kumenya impamvu byafashe iyo myaka yose ngo isohoke.
Umunyamakuru yamubajije ati “Nyuma y’imyaka irenga irindwi yose umaze gukora ubukwe, kuki wahisemo kuyishyira hanze ubu?
Sarah Sanyu yasubije ati “Narabyifuje mbere ariko ntibyakunda, kuko hari ibyari bitarakunda neza kugira ngo indirimbo ijye hanze uko nabishakaga. Icyo gihe nayikoze ari indirimbo y’ubukwe bwanjye mu 2018. Nyuma y’ubukwe haje izindi nshingano, mbura umwanya wo kuyikoraho neza. Byari kuba byiza iyo mba narayikoze icyo gihe nkayikorera n’amashusho, ariko yari audio gusa idafite amashusho. Nabanje kwita ku bindi, ariko ntekereza ko iki ari cyo gihe Imana yashakaga ko nyisohora.”

Yongeyeho ko ubunararibonye bw’imyaka umunani amaze mu rushako bwagize uruhare rukomeye, agira ati “By’umwihariko, imyaka umunani maze mu rushako nabonye ineza y’Imana, ni yo ndirimba. Nabonye kandi agaciro k’uburere nahawe n’ababyeyi, mbashimira kuko nabonye umusaruro wabwo.”
Umunyamakuru yamubajije ati: Ese hari icyo wongeyeho mu ndirimbo nyuma y’imyaka yose umaze mu rushako no kuba umubyeyi?
Sarah Sanyu yasubije ati “Oya, nta kindi nongeremo. Icyo nahinduye mu gice cya kabiri ni uko nakuyemo amazina y’ababyeyi nashimiraga, nshaka irindi jambo risimbura ayo mazina kugira ngo n’undi wese ufite ishimwe yagenera ababyeyi be ashobore kuyikoresha.”
Sarah Uwera Sanyu yabanje kumenyekana nk’umuririmbyi wa korali Ambassadors of Christ, aho yaririmbaga ari kumwe na musaza we Manzi. Mu 2021 ni bwo yatangiye kuririmba ku giti cye, asohora indirimbo zirimo “Umunsi Mushya”, “Nitashinda” n’izindi. N’ubwo aririmba ku giti cye, ntibyamutandukanyije no gukomeza kuririmba muri korali.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10











