Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yahaye umukoro abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Handball yitegura Igikombe cya Afurika kigiye kubera mu Rwanda, ababwira ko batagomba kugendera ku kwishimira kwakira iri rushanwa gusa, ahubwo bagomba no guhatana.
Iki Gikombe cya Afurika kizatangira gukinirwa mu Rwanda kuva ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha, tariki ya 21 kugeza kuya 31 Mutarama 2026.
Minisitiri Mukazayire yabahaye uyu mukoro kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, ubwo yabakiraga muri BK Arena bari kumwe n’umutoza wabo Umunyatunisia Hafedh Zouabi, ndetse baherekejwe na Perezida wa Federasiyo ya Handball, Twahirwa Alfred.
Madamu Mukazayire yasabye abakinnyi kuzakinana umuhate kandi bakibuka ko bahagarariye Abanyarwanda bose kandi na bo biteguye kubashyigikira.
Ati: “Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa, tugomba kwakira neza tukanitwara neza tukaza mu ba mbere. Ni ishema kuba dushoboye kwakira iri rushanwa, dufite ikipe ikina kandi ifite ubushobozi bwo kongera kwitabira igikombe nk’iki atari ukwitabira gusa kuko twakiriye.”
Yongeyeho ati: “Handball ni umukino dushyigikiye kandi ni siporo tubonamo ejo heza. Iri muri siporo itwereka ko gutangirira mu bato bishoboka, ikaba ari siporo ishobora gutuma tugira icyizere. Iyo wabonye aho ufite amahirwe, urushaho kuhashyira imbaraga. Mu myaka itatu iri imbere, dushobora kuba turi mu bihugu bitatu bya mbere muri Afurika bishobora kwinjira mu Gikombe cy’Isi banabitsindiye.”
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Kwisanga Peter, wavuze ahagarariye abakinnyi, na we yijeje Minisitiri ko abakinnyi bose bameze neza kandi biteguye guhagararira neza igihugu muri iri rushanwa.
Kwisanga yabwiye Minisitiri ko intego ya mbere bihaye ari ukubanza kurenga imikino y’amatsinda bakaza mu makipe umunani ya mbere, nyuma bakazabona kwihangira izindi ntego.
U Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Algeria, Nigeria na Zambia, ari na yo ruzaheraho mu mukino ufungura irushanwa ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha.
Ibihugu bitanu bya mbere muri iri rushanwa bizabona itike y’Igikombe cy’Isi.
Mu kwitegura, u Rwanda rumaze gukina imikino ibiri ya gicuti. Umukino wa mbere rwatsinzwe na Gabon ibitego 31 kuri 29, uwa kabiri rutsinda Cameroun ibitego 27–26.
Umukino wa gatatu, ari na wo wa nyuma wo kwitegura, u Rwanda rurongera gukina na Gabon kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026, umukino uzabera muri Petit Stade saa 19:00.
Ku ikubitiro, u Rwanda rwari rugiye gukina na Congo Brazzaville ku wa Gatatu tariki ya 14/01/2026, ariko Congo iza gutangaza ko itazagera mu Rwanda.



Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10










