Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden yageneye ubutumwa abakundana n’abo bahuje ibitsina [abatinganyi], ababwira ko batagomba guterwa ipfunwe n’abo bari bo.
Mu butumwa bw’amashusho buri kuri Twitter ya Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za America, Perezida Joe Biden yabwiraga aba bakundana n’abo bafite ibitsina bisa bakiri bato bari bamushagaye.
Yagize ati “Ubumwa bwanjye ni ubu; rwose mube abo muri bo, murakunzwe, ijwi ryanyu rirumvikana kandi mwakirwa mu muryango mukaba muri abacu.”
Yakomeje agira ati “Ndashaka ko mumenya ko nka Perezida ndetse n’aba bayobozi turi kumwe hano, turabashyigikiye, tuzi abo muri bo, mwaremwe mu ishusho y’Imana kandi mukwiye agaciro, icyubahiro no guterwa ingabo mu bitugu.”
Leta Zunze Ubumwe za America zakunze kugaragaza ko zishyigikiye abakundana n’abo bafite ibitsina bimwe, ndetse igasaba n’ibihugu kugendera muri uwo murongo wayo.
U Rwanda rwagaragaje ko abaryamana n’abo bahuje ibitsina atari ikibazo kiruraje inshinga kuko ntacyo batwaye.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ubwo yari mu muri Rwanda Day yabereye i San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za America, tariki 24 Nzeri 2016, yagarutse kuri abo muri iki cyiciro.
Icyo gihe yagize ati“Umuryango w’ababana bahuje igitsina (LGBT) ntiwigeze uba ikibazo cyacu, ndetse ntitunateganya kubigira ikibazo. Turacyari guhangana nibibazo bitandukanye, nkuko nabivuze haruguru, buri muntu wese agomba kwisangamo agatanga umusanzu we. Nkuko nabivuze, buri wese akaberaho mugenzi we, tugafashanya kandi buri wese akabaho yisanzuye…
Nkuko nabivuze, LGBT (Ababana bahuje igitsina) ko batigeze baba ikibazo kuri twe, nange sinshaka kubigira ikibazo.”
RADIOTV10