Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ntiwampindukiza waje uhaze njye nshonje- Hari abagore n’abagabo bashinjanya ingeso mbi

radiotv10by radiotv10
10/11/2022
in MU RWANDA
1
Ntiwampindukiza waje uhaze njye nshonje- Hari abagore n’abagabo bashinjanya ingeso mbi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bashakanye bo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, baritana bamwana ku ngeso mbi bashinjanya, aho abagabo bavuga ko abagore babo babasuzugura ku buryo batakigira icyo babamarira mu buriri, bo bakavuga ko abagabo bihunza inshingano zabo bityo ko baba bakwiye kubibahanira.

Bamwe muri aba bagabo baganiriye na RADIOTV10, bavuga ko abagore babo bize ingeso mbi bitwaje ihame ry’uburinganire, ku buryo basigaye bakubita abagabo babo, yewe bamwe bagafata icyemezo cyo kwahukana.

Umwe yagize ati “Arangiza kunywa [avuga umugore] akaza yasinze akantukagura ngo ndi imbwa ngo ndi umuhirimbiri […] Nubwo twasezeranye byemewe n’amategeko ariko aho kugira ngo mpangane na we ndwane na we, ngahitamo kwahukana.”

Aba bagabo bavuga kandi ko abagore babo batakigira icyo babamarira mu buriri, bakavuga ko ari ihohoterwa rikomeye babakorera.

Undi ati “Abagabo benshi dukunda kugira ihohoterwa bakadupfukirana, washaka kuri gahunda y’ibyashinganywe [igikorwa cyo mu buriri] akakubwira ati ‘mva imbere wa muhirimbiri we’.”

Mugenzi we avuga ko abagore batari bakwiye guhanisha abagabo babo kutagira icyo babamarira mu buriri kuko ari kimwe mu bikorwa bituma urugo rukomera.

Ati “Niba ndi umugabo ndi umutware w’urugo kubera ko umugore naramuzanye ntabwo yanzanye, ubwo rero akwiye kumpindukirira wenda ibindi bikazaza ikindi gihe cyangwa se akirengagiza akihangana ariko akubahiriza inshingano.”

Bamwe mu bagore bo muri uyu Murenge wa Nyamyumba, bavuga ko ikibazo ari abagabo bananiranye kuko batacyubahiriza inshingano zo guhahira ingo zabo.

Umwe ati “Abagabo b’inaha bafite ikibazo, umugabo akorera amafaranga akumva ko yajya kuyanywera, yataha, umugore yaba yashatse umufungo w’ibijumba yawumugaburira ngo ntabwo awumugaburira.”

Undi mugore avuga ko ibi ari na byo bituma na bo batubahiriza inshingano z’igikorwa cyo mu buriri kiri mu bizengereza abagabo kubera kutakibona.

Ati “Ntabwo njyewe yambwira ngo nimpindukire kandi yahaze njye ntahaze. Guhindukira wahindukira ariko na we ni amakosa yo kudahihira umugore we.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Murindangabo Eric yanenze abitwaje ihame ry’uburinganire, bagahohotera abo bashakanye.

Ati “Abagore baba bafite iyo myumvire na bo ntakindi tubakorera uretse kubigisha. Kwigisha ni cyo cya mbere ukabwira umuntu ko kuba yarahawe uburenganzira bitatumye arenga umurongo akwiye kurengaho.”

Ikibazo nk’iki cy’abumvise nabi ihame ry’uburinganire, si gishya kuko mu bice bitandukanye by’Igihugu hagiye hagaragara abagore bumvise ko bashyizwe hejuru y’abagabo babo, bigatuma bagwa mu ngeso zitari nziza, zinatuma zimwe mu ngo zisenyuka.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Comments 1

  1. Tuyisenge Theogene says:
    3 years ago

    Uyu munyamakuru yambeshye pe, aha ntabwo Ari muri nyamyumba ni Rubavu mu murenge wa Nyundo, Aya mashusho arabigaragaza ni hafi yakagari ka nyundo

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − two =

Previous Post

Dore uko byagendekeye umugabo wateye amagi Umwami w’u Bwongereza na Madamu we

Next Post

Barifuza ko imodoka ya ruharwa muri Jenoside yatwarishaga interahamwe ikurwa hafi y’Akarere

Related Posts

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

IZIHERUKA

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories
AMAHANGA

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Barifuza ko imodoka ya ruharwa muri Jenoside yatwarishaga interahamwe ikurwa hafi y’Akarere

Barifuza ko imodoka ya ruharwa muri Jenoside yatwarishaga interahamwe ikurwa hafi y’Akarere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.