Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

radiotv10by radiotv10
05/11/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana
Share on FacebookShare on Twitter

Inzego z’umutekano zataye muri yombi abatetsi babiri bo ku ishuli ribanza rya Nyarutovu riri mu murenge wa Bushenge, abanyonzi babiri n’umucuruzi bakurikiranywe ho kunyereza ibiro 50 bya  kawunga igenewe kugaburirwa abana biga muri icyo kigo.

Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Ugushyingo mu kagali k’impala ubwo abanyonzi babiri bari batwaye imifuka ya kawunga itamenyerewe ku isoko babazwa aho bayikuye bakavuga ko iturutse mu ishuli ribanza rya Nyarutovu.

Semivumbi Samson na Kagibwami Emmanuel basanzwe ari abatetsi bahise bemerera ubuyobozi ko ibiro 50 byafashwe bagiye babigabanya ku ngano batekera abanyeshuli kandi ko bari babyoherereje umucuruzi wo mu murenge wa Shangi basanzwe baha ibyo bibye muri ubwo buryo bakagabana amafaranga nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge Habumugisha Hyacinthe abivuga.

Ati “Icyaha bahise bacyemera. bavuze ko babahaga ibyo guteka bo bakagenda bapyetaho ibiro runaka bashingiye ku mubare w’abana babaga basibye nko ku minsi y’isoko ,, bakabikora gutyo kugeza bujuje imifuka ibiri”.

Umucuruzi witwa Iraboneye Jeanne ucururiza mu isantere ya Mugera mu murenge wa Shangi wahise utangwa n’aba batetsi bavuga ko yari inshuro ya gatatu bakoranye muri ubwo buryo we yemeye ko bwari ubwambere bari bakoranye.

Aba batetsi bavuze ko bamuhaye ibiro 25 bya kawunga inshuro ebyiri naho kuri iyi nshuro bakaba bari bamwoherereje ibiro 50 kandi ko yari yabishyuye ibihumbi mirongo itatu (30.000frw).

Bose uko ari batanu bahise bajyanwa kuri RIB Sitasiyo Shangi ndeste n’iyo mifuka ibiri ya kuwanga bari bibye ibikwa kuri iyo sitasiyo mu gihe hakiri gukorwa iperereza ngo baryozwe iki cyaha .

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge Habumugisha Hyacinthe  yaboneyeho kugira inama abandi bakozi bo mu bikoni mu bigo by’amashuli ndetse n’ababaha ibyo gutekera abana ko bagombwa kwitwararika kuko ubuyobozi buri maso

Ati “Turasaba ko abayobozi b’ibigo kujya bakurikirana bakamenya ibyavuye mu bubiko ko ari byo byatetswe. Abakozi bo mu gikoni nabo bagomba kumenya ko ibyo kunusura hari inzego ziri maso zitazabura kubatahura”.

Ibi bibaye mu gihe hakunze kumvikana abana biga mu bigo bitandukanye bavuga ko barya ku ishuli ntibahage ariko ntihamenyekane ikibitera kuko haba haragenwe ingano hashingiwe ku mubare w’abana biga mu kigo runaka.

Bivugwa ko aba batetsi ndeste n’abo bafatanyije muri icyo cyaha ubwo barekezwaga kuri RIB ya Shangi aho bafungiye bagiye baherekejwe n’abanyeshuli bo kuri icyi kigo babaseka kubera kurya ibiryo byabo kandi bamwe ari ababyeyi.

Bafatanywe ibyibwe
N’amagare bakoreshaga babitunda yafashwe

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − eight =

Previous Post

Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga...

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

by radiotv10
04/11/2025
0

Abantu 11 bakekwaho ubujura barimo abategeraga abantu banyura ahahoze irimbi ry’i Nyamirambo, bafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda...

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

by radiotv10
04/11/2025
0

Perezida Paul Kagame uri i Doha muri Qatar, yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bagirana...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Eng.-Emotions of the first Rwandans taking part in Digital ID identity verification and photo registration

by radiotv10
04/11/2025
0

Some residents from three districts in Rwanda’s Southern Province, who were among the first to participate in the correction of...

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

by radiotv10
04/11/2025
1

At just 31, Tuyishime Clementine is redefining what strength looks like. A single mother to a 10-year-old boy now in...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana
MU RWANDA

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

by radiotv10
05/11/2025
0

Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

05/11/2025
AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

04/11/2025
Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

04/11/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.