• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Nyuma y’amasaha macye agarukanye n’ikipe ye Byiringiro Lague arahita asubukura ubukwe bwe

radiotv10by radiotv10
06/12/2021
in SIPORO
0
Nyuma y’amasaha macye agarukanye n’ikipe ye Byiringiro Lague arahita asubukura ubukwe bwe
Share on FacebookShare on Twitter

Rutahizamu Byiringiro Lague wanaboneye igite ikipe ye ya APR FC mu mukino yasezerewemo na RS Berkane muri CAF Confederation Cup, akaba yanagarukanye na begenzi be mu Rwanda kuri uyu wa Mbere, kuri uyu wa Kabiri azasubukura ubukwe yari yasubitse kubera uyu mukino.

Ubukwe bwa Lague na Kelia bwari buteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 04 Ukuboza, ariko aza kubusubika kugira ngo afashe iyi kipe mu rugamba rwo gukina umukino wo kwishyura na RS Berkane.

Umuhango w’ubukwe w’uyu rutahizamu uteganyijwe kuba kuri uyu wa kabiri tariki 07 Ukuboza 2021, bukazabera  mu itorero rya Philadelphia Rhema Church Kimironko.

Ku wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021, nibwo Byiringiro Lague yafashe umwanzuro yambika Kelia bamaze imyaka igera muri 4 bakundana impeta ya fiançaille amusaba ko yazamubera umugore.

Tariki ya 30 Nzeri 2021, ni bwo Byiringiro Lague na Uwase Kelia basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Nyarugenge.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 16 =

Previous Post

AMAFOTO: APR nyuma yo gusezererwa yahise igaruka i Kigali ihagera ntakanyamuneza

Next Post

Kicukiro: Umugabo yemeye ko yishe umugore we amukase ijosi ariko ko ari Satani yamwoheje

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Kicukiro: Umugabo yemeye ko yishe umugore we amukase ijosi ariko ko ari Satani yamwoheje

Kicukiro: Umugabo yemeye ko yishe umugore we amukase ijosi ariko ko ari Satani yamwoheje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.