Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, nyuma yo gutsindirwa na Benin i Kigali, yerecyeje muri Afurika y’Epfo gutegura umukino uzayihuza n’iy’iki Gihugu mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Amavubi yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ukwakira 2025, nyuma y’amasaha macye iyi Kipe y’Igihugu itsinzwe na Benin igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Sitade Amahoro.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, mu butumwa bwatangajwe kuri uyu wa Gatandatu, ryemeje ko “Amavubi agiye guhaguruka ku kibuga cy’indege yerekeza muri Afurika y’Epfo.”
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi igiye gutegura umukino uzayihuza n’Ikipe ya Afurika y’Epfo Bafana Bafana uzaba ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha tariki 14 Ukwakira 2025.
Uyu mukino u Rwanda rugiye kuwukina amahirwe yo guhatanira itike yo kwerecyeza mu Gikombe cy’Isi cya 2026 yarangiye burundu nyuma yo gutsindwa umukino wo kuri uyu wa Gatanu.
Uyu mukino wasize itsinda u Rwanda ruherereyemo, ari urwa kane n’amanota 11, mu gihe Benin yarutsinze yahise iriyobora n’amanota 17, igakurikirwa na Afurika y’Epfo ifite amanota 15.
Ku mwanya wa kane hari ikipe ya Nigeria n’amanota 14, ku mwana wa gatanu nyuma y’u Rwanda, hari Lesotho ifite amanota 9, mu gihe Zimbabwe iri ku mwanya wa gatandatu n’amabota 5.






RADIOTV10