Nyuma y’iminsi mike habaye igitaramo cya Kigali Dutarame cyahuje abahanzi gakondo, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yahuye na bamwe mu bahanzi bakigaragayemo barimo Masamba Intore, barebera hamwe uko cyagenze, baniyemeza ko ibitaramo nka biriya bikomeza gukorwa.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 27 Ugushyingo 2025, aho Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yahuye n’abarimo Massamba Intore umuhanzi mukuru wari uhagarariye abandi bataramiye abantu muri kiriya gitaramo cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ari kumwe n’Umuyobozi wa East Africa Promoters (E.A.P.), Mushyoma Joseph.
Mu biganiro bagiranye, barebeye hamwe ingamba zo gutegura ibitaramo bishingiye ku muco mu Mujyi wa Kigali, banasuzuma uko igitaramo Kigali Dutarame cyagenze n’aho bashyira imbaraga mu gutegura ibitaramo bizakurikiraho, harimo na gahunda zo kwigisha no gukundisha umuco Nyarwanda abakiri bato.
Ibi babikomeje nyuma y’uko no ku munsi w’igitaramo Umuyobozi w’Umujyi yabihamije, avuga ati “Uyu munsi ni intangiriro y’ibindi bitaramo bizakomeza kudususurutsa no kurushaho kwiga umuco gakondo.”
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Madame Emma Claudine, mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru, yatangaje ko “Kigali Dutarame ari gahunda nziza kandi izakomeza kubaho buri gihembwe hanyuma igasozwa n’igitaramo kimwe gikomeye gisoza umwaka.”
Yakomoje ku bijyanye n’aho bizajya bibera, ati “Umujyi wa Kigali wubatse imbuga nyinshi hirya no hino mu Gihugu kandi zigomba kwifashishwa gukorerwamo ibitaramo nk’ibi. Bityo rero, ntabwo bizabera igihe cyose muri BK Arena; hazabaho kwagura igikorwa ngo bigere n’ahandi.”
Kigali Dutarame ni igitaramo cyabaye tariki 22 Ugushyingo 2025 muri BK Arena kigira ubwitabire buri hejuru, aho Abanyarwanda bo mu ngeri zose bizihiwe.
Abahanzi basusurukije abakitabiriye barimo Massamba Intore, Jules Sentore, Ruti Joel, Teta Diana ndetse na Boukuru.
Uretse abahanzi, hari harimo n’amatorero arimo Itorero ry’Umujyi wa Kigali rizwi nk’Indatirwabahizi, n’andi nk’Inyamibwa, Ibihame by’Imana, Inganzo Ngari, n’Ishyaka ry’Intore.



Khamiss SANGO
RADIOTV10










