Guverinoma ya DRCongo yashyize hanze igitabo yise ‘Livre Blanc…’ cyasohotse muri uku kwezi k’Ukuboza 2022, mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yateguye Jenoside Yakorewe Abatutsi ikanayishyira mu bikorwa, na yo yashyize hanze igitabo yise ‘Livre Blanc…’ muri Gashyantare 1991 cyavugaga ku byo yise ubushotoranyi bwakorewe u Rwanda mu Ukwakira 1990.
Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, buri inyuma y’ibikorwa by’ubwicanyi buri gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, aho benshi bemeza ko ari Jenoside.
Iki Gihugu cyakunze kwitakana kigashinja u Rwanda gufasha M23, nyamara uyu mutwe ugizwe n’Abanyekongo ukaba ukomeje kurwanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’igice kimwe cy’Abanyekongo bakomeje kwicwa.
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyize hanze igitabo yise ‘LIVRE BLANC, l’agression avérée de la RDC par le Rwanda et les crimes internationaux commis dans ce contexte par les Forces Rwandaises de défense (RDF) et le M23.” Kivuga ibirego by’ibinyoma Congo ishinja u Rwanda ngo kuva tariki 21 Ugushyingo 2021 kugeza ku ya 08 Ukuboza 2022.
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ivuga ko iyi raporo yiswe ‘Livre Blanc’ (igitabo cyera)…, igamije kugaragariza ukuri amahanga ku byaha by’intambara iki Gihugu gishinja umutwe wa M23 ngo ufashwa n’u Rwanda.
Si rimwe cyangwa kabiri, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishinje u Rwanda ibirego by’ibinyoma, aho ubu yaciye uyu muvuno wo gukoresha inyandiko y’ikinyoma.
Bamwe mu bakurikiranira hafi ibya politiki, bahise bakubita agatima ku gitabo cyashyizwe hanze n’ubutegetsi bwariho mu Rwanda mu 1991, na cyo kiswe inyito isa n’iya kiriya cya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iki cy’ubutegetsi bw’u Rwanda cyo kitwa ‘Livre blanc sur l’agression armée dont le Rwanda a été victime à partir du 1er octobre 1990.’
Iki gitabo cy’ubutegetsi bwa Habyarimana, cyashyizwe hanze nyuma yuko Ingabo zahoze ari iza RPF-Inkotanyi zitangije urugamba rwo kubohora u Rwanda ku itariki ya 01 Ukwakira 1990, aho mu Rwanda hari hakomeje kuba ibikorwa byo gutoteza abo mu bwoko bw’Abatutsi, ndetse abagabye iki gitero bakaba bari bamaze igihe barahejejwe mu mahanga barimwe uburenganzira bwo gutaha.
Ambaasaderi w’u Rwanda mu Buhorandi, Olivier Nduhungirehe, wahise agereranya ibi bitabo, mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Ibumoso ni ‘Livre blanc’ cyashyizwe hanze mu 1991 n’ubutegetsi bwari bwarasabitswe n’ivanguramoko bwa Habyarimana kugira ngo yitakishwe ku gitero cyo mu Ukwakwakira 1990. Iburyo ni ‘Livre blanc’ cyashyizwe hanze mu 2022 na Patrick Muyaya [Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC] mu izina rya Guverinoma iri gukorana n’abahoze mu butegetsi bwa Habyarimana.”
Mu bikorwa by’ubwicanyi biri gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, umutwe wa FDLR uri kubigiramo uruhare runini, aho inyeshyamba z’uyu mutwe wasize ukoze Jenoside, bakomeje kugaragara mu bikorwa byo kwica aba Banyekongo mu buryo bw’agashinyaguro, ukabatwika bakiri bazima.
Umusesenguzi akaba n’umushakashatsi kuri Jenoside, Tom Ndahiro yagaragaje ko kuba ubutegetsi bwa Congo bwashyize hanze igitabo nka kiriya, bishimangira ko bugirwa inama na bamwe mu bahoze mu butegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Iyo abareba kure bavuze ko Felix Antoine Tshisekedi, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na FARDC bagirwa inama n’Interahamwe, hari ibimenyetso.”
Uyu mushakashatsi Tom Ndahiro yavuze ko muri Gashyantare 1991 Guverinoma ya Habyarimana yashyize hanze igitabo ‘Livre blanc ku bushotoranyi bw’igisirikare…none “mu kwezi k’Ukuboza 2022 Congo ije muri uwo murongo.”
RADIOTV10