Iradukunda Grace Divine uzwi nka DJ Ira uherutse gusaba Perezida Paul Kagame Ubwenegihugu bw’u Rwanda, yasohotse mu igazeti ya Leta y’abantu 36 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Dj Ira uzwi mu ruganda rwo kuvangavanga imiziki mu Rwanda, ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’abaturage b’Umujyi wa Kigali tariki 16 Werurwe 2025, yamugejejeho icyifuzo ko yifuza kwinjira mu muryango mugari w’Abanyarwanda.
Icyo gihe yari yabwiye Umukuru w’u Rwanda ko kuva yagera muri iki Gihugu yakigiriyemo umugisha, kandi ko yumva atewe ishema no kukibamo, ariko yumva bidahagije ahubwo ko yifuza guhabwa ubwenegihugu, ati “Nanjye nkitwa umwana w’Umunyarwandakazi.”
Perezida Paul Kagame yahise asaba ababishinzwe, yavuze ko babikora bikanyura mu zira zemewe n’amategeko, ubundi uyu muvangamiziki na we akaba umwe mu bagize umuryango mugari w’Abanyarwanda nk’uko yabyifugza.
Igazeti ya Leta yasohotse tariki 07 Mata 2025, igaragaza urutonde rw’abantu 36 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, barimo uyu Iradukunda Grace Divine.
Nyuma y’umunsi umwe gusa Dj Ira agejeje iki cyifuzo kuri Perezida Paul Kagame, yavuze ko yahamagawe n’umukozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abanjira n’Abasohoka kugira ngo ajye gutanga ibyangombwa byari gutuma hatangira inzira zo kumuha ubwenegihugu.
Ubwo yagaragazaga ibyishimo yatewe no kuba icyifuzo cye cyari cyatangiye gushyirwa mu bikorwa, Dj Ira yongeye gushima Perezida Paul Kagame, aho yari yagize ati “Uwasaba yasaba Papa PK [avuga Perezida Kagame].”



RADIOTV10