• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Nyuma y’uko uwigeze kuyobora Kiyovu akumiriwe mu nama yayo yashyize ukuri kw’icyari cyayimujyanyemo

radiotv10by radiotv10
27/05/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Nyuma y’uko uwigeze kuyobora Kiyovu akumiriwe mu nama yayo yashyize ukuri kw’icyari cyayimujyanyemo
Share on FacebookShare on Twitter

Juvenal Mvukiyehe wigeze kuba Perezida wa Kiyovu Sports anavugwa imyato na bagenzi be n’abakunzi b’iyi kipe, nyuma yo kwangirwa kwinjira mu Nteko Rusange y’abanyamuryango b’iyi kipe, yavuze ko yayitabiriye ashaka kujya ashyira ukuri hanze ku byashoboraga kumuvugwaho n’abo avuga ko bigeze kumurimiraho itaka bakamubeshyera.

Juvenal wamenyekanye cyane ari Perezida w’iyi kipe hagati ya 2020 na 2023, igihe yayiguriraga abakinnyi n’imodoka izajya ikoresha mu ngendo, yavuye muri iyi kipe nabi, ndetse avuga ko yanamaze kugura indi kipe ya Addax SC anabereye umuyobozi.

Kuri iki Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024, mu Mujyi wa Kigali habereye Inteko Rusange y’abanyamuryango ba Kiyovu Sports, ndetse Juvenal na we yerecyeza kuri hoteli yabereyemo, ariko agezeyo akorerwa ibyagaragazaga ko adakenewe muri iyi Nteko.

Ubwo yageraga ahabereye iyi Nteko, uyu munyemari Juvenal yasabwe gutegereza kugira ngo hasuzumwe niba ari ku rutonde rw’abemerewe kwitabira iyi nama, ngo kuko rwari rutaraboneka.

Ati “Natangajwe n’uko nahageze bambwira ko ntari bwinjire kuko bari bategereje amalisiti y’abagomba kuyijyamo. Navuze ko ntakibazo mbasaba kuyizana ariko bakomeza kuyibura bigaragara ko byari ukujijisha, ahubwo ntabwo bifuzaga ko nari kugaragara mu Nteko Rusange ya Kiyovu Sports.”

Juvenal avuga ko yari yitabiriye iyi Nteko Rusange ya Kiyovu Sports nk’umunyamuryango, ariko ko nanone yashakaga gushyira umucyo ku byakunze kumuvugwaho, ndetse bimwe bikanavugirwa mu Nteko nk’iyi.

Ati “Ubushize bantemeyeho itaka, ukumva baravuga ibintu bitandukanye, ndavuga nti ‘nanjye ndi umunyamuryango, reka nitabire Inteko Rusange byibuze icyo bavuga gishobora kuba kinyerekeyeho nanjye mbe mpari, nibiba ngombwa mbe natanga ibisobanuro n’ukuri kuri ibyo bintu’.”

Ni mu gihe kandi hari amakuru yavugaga ko uyu mushoramari ashobora kongera kwinjira mu kuyobora iyi kipe, mu gihe we avuga ko na we hari ababimubajijeho ko yaba ashaka kongera kwiyamamariza kuyobora iyi kipe, ariko ko kuri we atari abifite muri gahunda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 5 =

Previous Post

Hari icyongeye gusabwa Abamotari n’abakora ingendo kuri moto

Next Post

Rusizi: Abagore bahishuye uko guha ‘care’ nyinshi abagabo byagize ingaruka ku bana

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Rusizi: Abagore bahishuye uko guha ‘care’ nyinshi abagabo byagize ingaruka ku bana

Rusizi: Abagore bahishuye uko guha ‘care’ nyinshi abagabo byagize ingaruka ku bana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.