Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Nyuma y’uko uwigeze kuyobora Kiyovu akumiriwe mu nama yayo yashyize ukuri kw’icyari cyayimujyanyemo

radiotv10by radiotv10
27/05/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Nyuma y’uko uwigeze kuyobora Kiyovu akumiriwe mu nama yayo yashyize ukuri kw’icyari cyayimujyanyemo
Share on FacebookShare on Twitter

Juvenal Mvukiyehe wigeze kuba Perezida wa Kiyovu Sports anavugwa imyato na bagenzi be n’abakunzi b’iyi kipe, nyuma yo kwangirwa kwinjira mu Nteko Rusange y’abanyamuryango b’iyi kipe, yavuze ko yayitabiriye ashaka kujya ashyira ukuri hanze ku byashoboraga kumuvugwaho n’abo avuga ko bigeze kumurimiraho itaka bakamubeshyera.

Juvenal wamenyekanye cyane ari Perezida w’iyi kipe hagati ya 2020 na 2023, igihe yayiguriraga abakinnyi n’imodoka izajya ikoresha mu ngendo, yavuye muri iyi kipe nabi, ndetse avuga ko yanamaze kugura indi kipe ya Addax SC anabereye umuyobozi.

Kuri iki Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024, mu Mujyi wa Kigali habereye Inteko Rusange y’abanyamuryango ba Kiyovu Sports, ndetse Juvenal na we yerecyeza kuri hoteli yabereyemo, ariko agezeyo akorerwa ibyagaragazaga ko adakenewe muri iyi Nteko.

Ubwo yageraga ahabereye iyi Nteko, uyu munyemari Juvenal yasabwe gutegereza kugira ngo hasuzumwe niba ari ku rutonde rw’abemerewe kwitabira iyi nama, ngo kuko rwari rutaraboneka.

Ati “Natangajwe n’uko nahageze bambwira ko ntari bwinjire kuko bari bategereje amalisiti y’abagomba kuyijyamo. Navuze ko ntakibazo mbasaba kuyizana ariko bakomeza kuyibura bigaragara ko byari ukujijisha, ahubwo ntabwo bifuzaga ko nari kugaragara mu Nteko Rusange ya Kiyovu Sports.”

Juvenal avuga ko yari yitabiriye iyi Nteko Rusange ya Kiyovu Sports nk’umunyamuryango, ariko ko nanone yashakaga gushyira umucyo ku byakunze kumuvugwaho, ndetse bimwe bikanavugirwa mu Nteko nk’iyi.

Ati “Ubushize bantemeyeho itaka, ukumva baravuga ibintu bitandukanye, ndavuga nti ‘nanjye ndi umunyamuryango, reka nitabire Inteko Rusange byibuze icyo bavuga gishobora kuba kinyerekeyeho nanjye mbe mpari, nibiba ngombwa mbe natanga ibisobanuro n’ukuri kuri ibyo bintu’.”

Ni mu gihe kandi hari amakuru yavugaga ko uyu mushoramari ashobora kongera kwinjira mu kuyobora iyi kipe, mu gihe we avuga ko na we hari ababimubajijeho ko yaba ashaka kongera kwiyamamariza kuyobora iyi kipe, ariko ko kuri we atari abifite muri gahunda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − twelve =

Previous Post

Hari icyongeye gusabwa Abamotari n’abakora ingendo kuri moto

Next Post

Rusizi: Abagore bahishuye uko guha ‘care’ nyinshi abagabo byagize ingaruka ku bana

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Abagore bahishuye uko guha ‘care’ nyinshi abagabo byagize ingaruka ku bana

Rusizi: Abagore bahishuye uko guha ‘care’ nyinshi abagabo byagize ingaruka ku bana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.