Umunyezamu Pavelh Ndzila w’ikipe ya Rayon Sports yagiyemo avuye muri APR FC na yo yinjiyemo ari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ya Congo Brazaville, yatangaje impamvu atagikinira ikipe y’Igihugu cye.
Mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, Ndzila yavuze ko hari amakimbirane hagati y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru na Minisiteri ya Siporo muri Congo Brazaville, ibintu byagize ingaruka mbi ku musaruro w’ikipe y’Igihugu.
Ati “Nahagaritse gukinira ikipe y’Igihugu. Gusa nshobora kugaruka igihe ibibazo biri hagati ya Federasiyo na Minisiteri byaba byakemutse, kuko byangije ikipe y’Igihugu. Kubera iyo mpamvu nahisemo kubivamo.”
Uyu munyezamu yakomeje avuga ko aherutse guhamagarwa n’abashinzwe ikipe y’Igihugu ngo bamenye uko ameze, ariko yanze kwitabira kuko ibibazo bikiri mu nzego z’ubuyobozi bitarakemuka.
Ati “Bampamagaye bambaza niba nakomeza, ariko ndabyanga. Sinshobora kujya mu Ikipe y’Igihugu mu gihe ibintu bitarajya ku murongo. Kugeza ubu, Ikipe y’Igihugu yitabirwa n’abakinnyi bakina imbere mu Gihugu gusa, nta n’umwe bakinisha wo hanze kandi turabafite benshi.”
Pavelh Ndzila yagize ibanga ikibazo gihari kugira ngo bitamugiraho ingaruka, ariko ashimangira ko ari byo byatumye bamwe mu bakinnyi bakina hanze, na we arimo, bafata umwanzuro wo kudakomeza kwitabira.
Ati “Ni amakimbirane ari hagati y’abayobozi. Si byiza kubisobanura neza, ariko icyo nzi ni uko ayo makimbirane ari yo yatumye benshi bareka kuza, nanjye ubwanjye.”
Pavelh Ndzila aheruka gukinira ikipe y’Igihugu ya Congo Brazzaville mu mwaka wa 2024, ubwo yari amaze kwinjira muri APR FC.
RADIOTV10