Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yatangaje ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe umwaka utaha, agahatanira indi manda.
Putin yatangaje iki cyemezo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ukuboza 2023, aho ibitangazamakuru mpuzamahanga byatangaje ko ntakabuza azatsindira manda ye ya gatanu ari Perezida.
Uyu mugabo w’imyaka 71 y’amavuko, naramuka atsinze amatora y’umwaka utaha, yazamara imyaka 24 ku butegetsi bw’u Burusiya, ndetse n’imyaka umunani yabaye Minisitiri w’Intebe.
Ni icyemezo kitatunguranye cyane, dore ko hari hamaze iminsi hari igisa n’ubukangurambaga mu rwego rwa Gisirikare, kigaragaza ko bashyigikiye Perezida Putin.
Perezida Putin yatangaje iki cyemezo ubwo yari ari mu muhango wo gushimira abagaragaje ubutwari mu gisirikare cy’u Burusiya.
Ibitangazamakuru byo mu Burusiya, byatangaje ko umusirikare wari ku ipeti rya Lieutenant Colonel Artyom Zhoga wahawe umudari wa zahabu, yasabye Perezida Putin muri uyu muhango, kuziyamamaza.
Uwo musirikare yabwiye Abanyamakuru ati “Azongera atuyobore.”
Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burusiya, Dmitry Peskov yatangaje ko abantu benshi bamaze igihe basaba ko Putin yakomeza kubayobora.
Ni mu Gihe Inteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya umutwe wa Sena, kuri uyu wa Kane, yari yatangaje itariki y’amatora y’Umukuru w’Igihugu, ko ari tariki 17 Werurwe 2024.
RADIOTV10