• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Perezida wa Tanzania yongeye gukora igikorwa gitunguranye cyo gushyigikira ikipe iherutse kwandika amateka

radiotv10by radiotv10
22/05/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Perezida wa Tanzania yongeye gukora igikorwa gitunguranye cyo gushyigikira ikipe iherutse kwandika amateka
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan yishyuye amatipe ibihumbi bitanu y’abazajya kureba umwe mu mikino ya nyuma izahuza ikipe ya Young Africans Sports Club iherutse kwandika amateka ikagera kuri final ya CAF Confederation Cup, na USM Alger.

Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania iherutse kwandika amateka, igera ku mukino wa nyuma wa rimwe mu marushanwa akomeye ku Mugabane wa Afurika wa CAF Confederation Cup.

Iyi kipe yabaye iya mbere igeze kuri uru rwego mu makipe yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ubwo yatsindaga 2-1 ikipe ya Marumo Gallants yo muri Afurika y’Epfo mu mukino wabaye mu cyumweru gishize.

Iyi kipe yo muri Tanzania ikibona itike yo kuzakina umukino wa nyuma w’iri rushanwa aho izahura na USM Alger yo muri Algeria, Perezida Samia Suluhu Hassan yatangaje ko umukinnyi wese uzatsinda igitego kuri uyu mukino wa nyuma, buri gitego kizabarirwa $8 500 [arenga miliyoni 8,5 Frw].

Madamu Samia Suluhu Hassan kandi yanasezeranyije ko azatanga indege ku bakinnyi ndetse n’abafana bazajya muri Algeria mu mukino wa nyuma wo kwishyura.

Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2023, Perezida Samia Suluhu Hassan yishyuye amatike 5 000 y’abazajya kureba umukino wa mbere wa Final uzabera i Dar es Salaam muri Tanzania tariki 28 Gicurasi 2023.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − two =

Previous Post

Uko umuhanzi uyoboye gospel Nyarwanda yabonye izina rya ‘Album’ nshya ni ubwa mbere bibayeho mu Rwanda

Next Post

Ibyagaragaye kuri Tshisekedi byatumye yongera kwibazwaho ku migambi ye ku Rwanda

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Ibyagaragaye kuri Tshisekedi byatumye yongera kwibazwaho ku migambi ye ku Rwanda

Ibyagaragaye kuri Tshisekedi byatumye yongera kwibazwaho ku migambi ye ku Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.