Sunday, December 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

radiotv10by radiotv10
21/10/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abasore batatu b’abanyamahanga biga mu Rwanda, bagaragaye basagarira abamotari, aho babakubise bakabakomeretsa.

Ibi byemejwe na Polisi y’u Rwanda mu butumwa yatanze kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ukwakira 2025, nyuma yuko hamaze iminsi humvikana urugomo rukorwa n’abanyamahanga baba muri Kigali.

Ubutumwa bw’uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo, bugira buti “Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore batatu b’abanyamahanga biga muri UNILAK bakubise bakanakomeretsa abamotari babiri.”

Ibi bikorwa by’urugomo batumye hafatwa aba basore batatu, byabereye mu Murenge wa Gatenga, mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ahamaze iminsi humvikana ibikorwa by’urugomo nk’ibi ndetse benshi bagasaba ko inzego zibishinzwe zabihagurukira kuko bimaze gufata indi ntera.

Aba bafashwe, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya ya Polisi Kicukiro, kugira ngo hategegerezwe ibitagenywa n’amategeko nk’uko Polisi y’u Rwanda yabitangaje

Polisi yaboneyeho gutanga ubutumwa igira iti “Tuributsa abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kandi ibikorwa nkibi ntabwo bizihanganirwa.”

Muri Kanama uyu mwaka, ubwo ikibazo nk’iki cyongeraga kuvugwa mu itangazamakuru, ndetse Polisi y’u Rwanda ivuga ko ku bufatanye bwayo, Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, bamaze igihe bakurikirana iki kibazo kandi ko cyafatiwe ingamba.

Polisi kandi yaboneyeho kumenyesha ko mu gihe cy’amezi 12 ashize, hagagaragaye abanyamahanga 240 bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’iki kibazo, birimo gukubita no gukomeretsa ndetse n‘ubujura.

Polisi y’u Rwanda yavuze ko muri abo banyamahanga bafashwe bakekwaho ibyo byaha, harimo 64 basubijwe mu Bihugu baturukamo.

Icyo gihe kandi Polisi yari yaboneyeho gutanga ubutumwa igira iti “Nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko mu Rwanda kandi abakora urugomo kimwe n’ibindi byaha barakurikiranwa ntavangura.”

Aba basore bakubise abamotari

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − sixteen =

Previous Post

Ibyamenyekanye ku rubanza ruregwamo uwabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda wahamijwe gusambanya umwana

Next Post

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Related Posts

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n'iki kinyobwa mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.