Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Producer ukiri muto mu Rwanda yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika

radiotv10by radiotv10
12/01/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Producer ukiri muto mu Rwanda yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Mugisha Fred Robinson uzwi nka Element Eleeh mu gutanganya umuziki no mu buhanzi, yegukanye igihembo cya Producer mwiza w’umwaka (Best Producer of the Year) mu bihembo bikomeye bya AFRIMA (All Africa Music Awards).

Ibi bihembo byatangiwe mu mujyi wa Lagos muri Nigeria mu ijoro ryo ku Cyumweru 11 Mutarama 2026. Iki gihembo cyamushyize mu mateka nk’umwe mu Banyarwanda bake babashije kwegukana igihembo gikomeye ku rwego rw’umugabane wa Afurika.

Nyuma yo gushyikirizwa iki gihembo, Element Eleeh mu magambo make ariko yuzuye ishimwe, yashimiye Imana, igihugu cye cy’u Rwanda ndetse n’abakunzi be bose bamushyigikiye mu rugendo rwe rwa muzika. Yavuze ko iki gihembo ari ishema rikomeye kuri we ku giti cye, ariko kandi kikaba ari intambwe ikomeye ku muziki nyarwanda muri rusange, agaragaza ko kigaragaza ko umuziki w’u Rwanda ukomeje kumenyekana no guhabwa agaciro ku rwego mpuzamahanga.

Element Eleeh yakomeje agaragaza ko urugendo rwe mu muziki rutigeze rworoha, asobanura ko rwanyuzemo ibihe bikomeye byasabaga kwihangana no gukunda cyane ibyo akora. Yavuze ko gushyigikirwa n’abantu batandukanye, cyane cyane abahanzi yakoranye na bo, byamufashije gukomeza gutera imbere no kugera ku rwego ariho uyu munsi. Yashimiye by’umwihariko abahanzi bose bagiye bamugirira icyizere, avuga ko umusaruro w’indirimbo bakoze ari wo wagize uruhare runini mu kumugeza ku izina rikomeye afite ubu.

Uyu mu-producer azwi nk’umwe mu bafite izina rikomeye mu Rwanda no mu karere, aho yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe cyane. Yagiye akorana n’abahanzi bakomeye barimo Bruce Melodie, Chriss Eazy n’abandi benshi, agira uruhare rukomeye mu guhindura no guteza imbere injyana n’ubuziranenge bw’umuziki nyarwanda.

Element Eleeh yegukanye iki gihembo abikesha indirimbo “Tombe”, ahigitse abandi ba-producer bakomeye ku rwego rwa Afurika barimo Tempoe, Hezer, Progrex n’abandi. Yanatsinze abarimo Davinci na Jazzworx bari bahatanye muri iki cyiciro. Byongeye, yari yanahatanye no mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza w’umugabo muri Afurika y’Iburasirazuba, aho yatwaye igihembo Juma Jux.

Iyi ntsinzi ikurikiye ibikorwa byinshi bya Element Eleeh birimo n’uruhererekane rw’ibitaramo yakoze mu Burayi yise “Europe Tour”, bikomeza kumushimangira nk’umwe mu nkingi za mwamba mu iterambere ry’umuziki nyarwanda.

Sandy UWASE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 5 =

Previous Post

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Next Post

What emotional intelligence means and why it’s important

Related Posts

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

by radiotv10
12/01/2026
0

Umunyarwenya Etienne Iryamukuru wamamaye muri ‘Bigomba Guhinduka’, yagaragaje umukunzi we amwibutsa ko amukunda uruhora rukura. Ni mu butumwa uyu munyarwenya...

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

by radiotv10
09/01/2026
0

Many people associate weekends with spending money, eating out, shopping, traveling, or entertainment. But enjoying your weekend doesn’t have to...

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

by radiotv10
09/01/2026
0

Umunyamideri Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model wari uherutse kugaragaza amafoto yenda kwibaruka, yagaragaje amashimwe yuko yibarutse umwana we n’umugabo...

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

by radiotv10
09/01/2026
0

Have you ever noticed how your parents’ old clothes suddenly look trendy again? One day it’s flared jeans, the next...

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

by radiotv10
08/01/2026
0

Umunyamakuru Kayitesi Yvonne wamamaye nka Tessy n’umuhanzi w’umuraperi Shizzo, bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, basezeranye imbere y’amategeko. Aba bombi bamaze...

IZIHERUKA

Editorial: The New World Economic Order
MU RWANDA

Editorial: The New World Economic Order

by radiotv10
12/01/2026
0

Why Some People Are Subject to Harsher Penalties in the New Road Use Law

Why Some People Are Subject to Harsher Penalties in the New Road Use Law

12/01/2026
Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

12/01/2026
Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

12/01/2026
Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

12/01/2026
Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

12/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
What emotional intelligence means and why it’s important

What emotional intelligence means and why it’s important

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Editorial: The New World Economic Order

Why Some People Are Subject to Harsher Penalties in the New Road Use Law

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.