Minisitiri w’Intebe wa Qatar yavuze ko Igihugu cye cyiteguye gukomeza ibikorwa byo gushaka iherezo ry’intambara muri Gaza, nyuma yuko mugenzi we wa Israel asabye imbabazi ku gitero yagabye i Doha.
Ni igitero cyabaye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri, cyari kigamije kwivugana abayobozi b’umutwe wa Hamas.
Izo mbabazi zasabiwe mu kiganiro cyahuje Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu.
Muri iki kiganiro, Netanyahu yavuze yicuza urupfu rw’umupolisi n’umuturage wa Qatar baguye muri icyo gitero cyo ku ya 09 Nzeri, ndetse no kuba Israel yaravogereye ubusugire bwa Qatar, kandi yizeza ko batazongera kugaba igitero nk’icyo ku butaka bwa Qatar.
Igisirikare cya Israel cyakoresheje indege z’intambara 15 zarashe ibisasu bigera ku 10 i Doha muri Quatar ahakekwaga ko hari hateraniye Abayobozi ba Hamas. Icyakora, Hamas yavuze ko abayobozi bayo barokotse icyo gitero.
Iki gitero cyamaganywe n’Ibihugu bitandukanye ndetse Qatar yari yatangaje ko igomba kwihorera, ndetse ko Israel yagombaga kubanza kuyisaba imbabazi ko kugira ngo yemere gukomeza ibikorwa by’ubuhuza hagati ya yayo na Hamas.
Nyuma gato y’ikiganiro cyabaye hagati y’abayobozi ba Israel na Qatar na America, Perezida Trump yahise atangaza umushinga ugizwe n’ingingo 20 wo guhagarika intambara muri Gaza.
Ndetse Trump avuga ko amasezerano yo guhagarika intambara ari hafi kugerwaho, bityo asaba Hamas kwemera ibisabwa kugira ngo agerweho.
Netanyahu yagaragaje ko ashyigikiye uwo mushinga, kimwe n’Ibihugu umunani by’Abarabu n’Abayisilamu birimo na Qatar, ndetse yavuze ko yatanze kopi yawo no ku bayobozi ba Hamas i Doha.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10