• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rayon ikomeje gusatira APR, icyizere kuba Ba-Rayon cyongeye kuzamuka

radiotv10by radiotv10
23/04/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Rayon ikomeje gusatira APR, icyizere kuba Ba-Rayon cyongeye kuzamuka
Share on FacebookShare on Twitter

Rayon Sports yatsinze Rwamagana City yongera kugaruka mu makipe ahatanira igikombe cya Shampiyona nyuma yuko mucyeba wayo APR FC itsinzwe na Police FC.

Rayon Sports yitwaye neza mu mukino w’umunsi wa 24 utarabere igihe wa shampiyona kubera ko Ikipe y’Igihugu y’Amavubi icyo yari mu mukino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cyizaba Umwaka utaha mu gihugu cya Ivory Coast.

Uyu mukino wahuje Rwamagana City na Rayon Sports ubundi wagomba gukinwa Taliki ya 23/3/2023, ndetse ubwo mukino warakinwe ariko ntiwarangira kubera Imvura nyinshi yatumye Abasifuzi bahagarika uwo mukino wari ugeze ku munota wa 27 w’igice cya mbere.

Umukino wahagaritse amakipe yombi anganya igitego 1-1, nk’uko byatangajwe na Ferwafa ibinyujije ku Rukuta rway twa Twitter bagira bati “Kubera imvura nyinshi yaguye igatuma umukino wahuzaga Rwamagana City na Rayon Sports uhagarara ku munota wa 27, kuko ikibuga kitari kigishoboye gukinirwaho, uyu mukino uzasubukurwa ejo tariki 23/04/2023 saa 15h00.”

Yakomeje igira iti “Nk’uko biteganywa n’amategeko agenga amarushanwa, mu ngingo ya 38 igika cya gatatu, uyu mukino wahagaze amakipe yombi anganya 1-1 ugomba gukomereza ku munota wari ugezeho kuri Stade ya Ngoma.”

Nyuma y’uko Ferwafa itanze umurongo kuri uwo mukino, uyu munsi umukino wakomeje ndetse Andre Onana aza kuba ikinyuranyo ku makipe menshi nubwo byari byiza kuri Rayon Sports kuko yaje gutsinda igitego cya Kabiri cyabonetse ku munota wa 69 w’Igice cya Kabiri, ndetse n’umukino ukaza kurangira Rayon Sports yegukanye amanota 3 y’umunsi wa 24 wa shampiyona utarabeye igihe.

Iyo ntsinzi ya Rayon Sports yatumye igaruka mu makipe ahatanira igikombe dore ko kugeza ubu yicaye ku mwanya wa 3 n’amanota 52, inyuma ya Kiyovu Sports na APR FC ziyiza imbere.

Onana yatumye Aba-Rayon bamwenyura

Annet KAMUKAMA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 3 =

Previous Post

Bamwe bati “ni intwari” abandi bati “ni inganzwa ya nyina”-Ibya Hakimi n’umugore we ubundi byaje bite?

Next Post

Gen Muhoozi yasesekaye i Kigali n’ikimuzanye gihita kibukwa

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Gen Muhoozi yasesekaye i Kigali n’ikimuzanye gihita kibukwa

Gen Muhoozi yasesekaye i Kigali n’ikimuzanye gihita kibukwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.