Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports wayifashije mu mwaka w’imikino ushize agashimisha abafana bayo, wari umaze amezi 10 mu mvune, na Ndikumana Asman wari umaze ibyumweru bitatu, basubukuye imyitozo, ndetse barizeza abakunzi b’iyi kipe ko bazabaha ibyishimo.
Tariki 11 Mutarama 2025 ni bwo Rutahizamu Fall Ngagne yagize ikibazo cy’umutsi ubwo Rayon Sports yatsindwaga na Mukura ibitego 2-1, mu gihe Ndikumana Asman we yavunitse tariki 29 Nzeri 2025 ubwo Rayon yatsindwaga na Singida yo muri Tanzania mu marushanwa Nyafurika.
Mu kanyamuneza, Ndikumana Asman na Fall Ngagne basubukuye imyitozo bakoranye na bagenzi babo mu Nzove. Bakoze imyitozo yoroheje yo gukora ku mipira ndetse bahabwa iminota mike mu myitozo rusange.
Mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, Ndikumana Asman yavuze ko yagarutse mu myitozo kuko iminsi yari yahawe n’abaganga yarangiye.
Ati “Natangiye imyitozo kuko ibyumweru bitatu nari nahawe na muganga kuko ikibazo nagize mu kuboko kw’ibumoso byarangiye. Ndumva niteguye umutoza aramutse angiriye icyizere nakina.”
Rutahizamu Fall Ngagne umaze igihe kirekire adakina we yagize ati “Ntibaba byoroshye kumara amezi menshi udakina, uhora wifuza kuba mu kibuga gufasha ikipe yawe, ariko nanone ugomba kumvira abaganga. Ndumva narakize neza, meze neza mu myitozo, gusa ntegereje uruhushya rwa nyuma rwa muhanga kugira ngo nongere kugaruka mu kibuga.”
Yakomeje avuga ko intego ye ari ukugaruka mu bihe bya vuba no gufasha Rayon Sports gukomeza kwitwara neza mu mikino iri imbere.
Ati “Nifuza kugaruka nshyize imbaraga nyinshi mu ikipe. Niteguye gutanga ibyo nshoboye byose kugira ngo dutsinde kandi dushimishe n’abafana bacu.”
Rayon Sports idafite umutoza mukuru wayo wahagaritswe mu gihe cy’ukwezi, irakira Rutsiro FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ukwakira 2025 kuri Kigali Pele Stadium.


RADIOTV10