RBC yavuze ku ndwara idasanzwe yadutse ku Isi inasubiza abibaza niba yarageze mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC cyatanze amakuru arambuye ku ndwara ya Monkeypox ikomeje kuragara mu bice binyuranye by’Isi, inatanga umucyo ku bibaza niba iyi ndwara y’uruhu yaba yarageze mu Rwanda.

Iyi ndwara ya Monkeypox imaze kugaragara mu Bihugu binyuranye birimo ibyo ku Mugabane w’u Burayi birimo u Bufaransa, Sweden, Espagne, u Butaliyani ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Izindi Nkuru

Amakuru mashya kuri iyi ndwara imaze icyumweru ikomeje kugarukwaho cyane, avuga ko ubu hari gukorwa icukumbura muri ibi Bihugu by’i Burayi ndetse no muri Cananda, muri Australia no muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Muri Canada gusa hari gukorwa ibizamini ku bantu 13 bakekwaho kurwara iyi ndwara ifata uruhu.

Umuntu wa mbere urwaye iyi ndwara, yagaragaye tariki 07 Gicurasi 2022 mu Bwongereza aho uwo murwayi yari aherutse gukorera ingendo muri Nigeria bikaba binakekwa ko ari ho yayikuye.

Iyi ndwara ya Monkeypox ikunze kugaragara cyane mu Bihugu byo muri Afurika yo Hagati n’iy’Iburengerazuba.

Inzego z’ubuzima ku Isi ndetse no mu Bihugu by’i Burayi yamaze kugaragaramo, ziratangaza ko inkomo y’iyi ndwara, itaramenyekana.

Iyi ndwara iterwa na Virus, ntikunze kwanduzanya hagati y’abantu ndetse nta nubwo ikwirakwira mu bantu cyane mu buryo bwa rusange nk’icyorezo cya COVID-19 cyari kimaze igihe cyarashegeshe Isi.

 

Ntiragera mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) gitangaza ko iyi ndwara ya Monkeypox ihererekanywa binyuze ku gukora ku nyamaswa, ku muntu byamaze kwandura cyangwa no ku bindi bintu iyo virusi yagezeho.

Iki Kigo kandi cyamaze impungenge ku bakekaga ko iyi ndwara yaba yamaze kugera mu Rwanda, kigira kiti “Iyi ndwara ntabwo iragaragara mu Rwanda.”

RBC ikomeza ivuga ko Inyamaswa zishobora kwanduza abantu iyi virusi binyuze mu kubaruma cyangwa kubashwaratuza inzara. Abantu kandi bashobora kwandura binyuze mu gukora ku matembabuzi ava mu mubiri w’uwanduye cyangwa gukora ku myenda n’ibiryamirwa by’uwanduye.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima cyanagaragaje ingamba zo kwirinda iyi ndwara zirimo kwirinda gukora ku nyamaswa cyane cyane izipfushije, kwirinda gukora ku murwayi cyangwa inyamaswa irwaye no kwirinda gukora ku myenda cyangwa ibiryamirwa by’umurwayi.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Sharifu says:

    Imana ikiturinde nukiri kandi mushyireho ubukangurambaga bwisuku ndetse mukwirakwize namazi meza

  2. DUSENGE says:

    Ese kuki amafoto yifashishijwe ari ayabirabura kandi numva ibihugu irimo ari mubazungu?

Leave a Reply to DUSENGE Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru