Thursday, January 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RBC yavuze ku ndwara idasanzwe yadutse ku Isi inasubiza abibaza niba yarageze mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
20/05/2022
in MU RWANDA
2
RBC yavuze ku ndwara idasanzwe yadutse ku Isi inasubiza abibaza niba yarageze mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC cyatanze amakuru arambuye ku ndwara ya Monkeypox ikomeje kuragara mu bice binyuranye by’Isi, inatanga umucyo ku bibaza niba iyi ndwara y’uruhu yaba yarageze mu Rwanda.

Iyi ndwara ya Monkeypox imaze kugaragara mu Bihugu binyuranye birimo ibyo ku Mugabane w’u Burayi birimo u Bufaransa, Sweden, Espagne, u Butaliyani ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Amakuru mashya kuri iyi ndwara imaze icyumweru ikomeje kugarukwaho cyane, avuga ko ubu hari gukorwa icukumbura muri ibi Bihugu by’i Burayi ndetse no muri Cananda, muri Australia no muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Muri Canada gusa hari gukorwa ibizamini ku bantu 13 bakekwaho kurwara iyi ndwara ifata uruhu.

Umuntu wa mbere urwaye iyi ndwara, yagaragaye tariki 07 Gicurasi 2022 mu Bwongereza aho uwo murwayi yari aherutse gukorera ingendo muri Nigeria bikaba binakekwa ko ari ho yayikuye.

Iyi ndwara ya Monkeypox ikunze kugaragara cyane mu Bihugu byo muri Afurika yo Hagati n’iy’Iburengerazuba.

Inzego z’ubuzima ku Isi ndetse no mu Bihugu by’i Burayi yamaze kugaragaramo, ziratangaza ko inkomo y’iyi ndwara, itaramenyekana.

Iyi ndwara iterwa na Virus, ntikunze kwanduzanya hagati y’abantu ndetse nta nubwo ikwirakwira mu bantu cyane mu buryo bwa rusange nk’icyorezo cya COVID-19 cyari kimaze igihe cyarashegeshe Isi.

 

Ntiragera mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) gitangaza ko iyi ndwara ya Monkeypox ihererekanywa binyuze ku gukora ku nyamaswa, ku muntu byamaze kwandura cyangwa no ku bindi bintu iyo virusi yagezeho.

Iki Kigo kandi cyamaze impungenge ku bakekaga ko iyi ndwara yaba yamaze kugera mu Rwanda, kigira kiti “Iyi ndwara ntabwo iragaragara mu Rwanda.”

RBC ikomeza ivuga ko “Inyamaswa zishobora kwanduza abantu iyi virusi binyuze mu kubaruma cyangwa kubashwaratuza inzara. Abantu kandi bashobora kwandura binyuze mu gukora ku matembabuzi ava mu mubiri w’uwanduye cyangwa gukora ku myenda n’ibiryamirwa by’uwanduye.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima cyanagaragaje ingamba zo kwirinda iyi ndwara zirimo kwirinda gukora ku nyamaswa cyane cyane izipfushije, kwirinda gukora ku murwayi cyangwa inyamaswa irwaye no kwirinda gukora ku myenda cyangwa ibiryamirwa by’umurwayi.

Virusi itera #Monkeypox ihererekanywa binyuze ku gukora ku nyamaswa, ku muntu byamaze kwandura cyangwa no ku bindi bintu iyo virusi yagezeho.

Iyi ndwara ntabwo iragaragara mu #Rwanda. https://t.co/3CQAMFbVdA

— Rwanda Biomedical Centre (@RBCRwanda) May 20, 2022

RADIOTV10

Comments 2

  1. Sharifu says:
    4 years ago

    Imana ikiturinde nukiri kandi mushyireho ubukangurambaga bwisuku ndetse mukwirakwize namazi meza

    Reply
  2. DUSENGE says:
    4 years ago

    Ese kuki amafoto yifashishijwe ari ayabirabura kandi numva ibihugu irimo ari mubazungu?

    Reply

Leave a Reply to DUSENGE Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + one =

Previous Post

Ntaganda wafunzwe imyaka 4 azira gukurura amacakubiri yatangaje ko aziyamamaza mu matora ya Perezida

Next Post

Amavubi: Kwizera Olivier arahamagawe, Haruna na Jacques Tuyisenge basigaye

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Umusore wo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza wari ufite ubumuga bwo mu mutwe, wasanzwe yapfuye, aho mu...

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

IZIHERUKA

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse
MU RWANDA

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

15/01/2026
AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

14/01/2026
Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amavubi: Kwizera Olivier arahamagawe, Haruna na Jacques Tuyisenge basigaye

Amavubi: Kwizera Olivier arahamagawe, Haruna na Jacques Tuyisenge basigaye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.