Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Nta kwezi kurashira umuntu wa gatatu ukekwa ko ari igisambo yarashwe

radiotv10by radiotv10
10/07/2023
in MU RWANDA
0
Rubavu: Nta kwezi kurashira umuntu wa gatatu ukekwa ko ari igisambo yarashwe
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gicuku cy’ijoro ryacyeye ahagana saa munani, inzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu, zarashe ukekwa ko ari umujura, ahasiga ubuzima. Abaye uwa gatatu ukekwaho ubujura urashwe arwanya inzego mu gihe kitageze mu kwezi kumwe, mu Murenge umwe wa Rubavu.

Uyu ukekwaho kuba yari umujura uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko, yarasiwe mu Mudugudu wa Gafuku mu Kagari ka Gikombe mu Murenge wa Rubavu.

Uwahaye amakuru RADIOTV10, avuga ko mu gicuku cyo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Nyakanga 2023, ahagana saa munani, abantu bari bavuye mu birori by’isabukuru y’inshuti yabo, batangiriwe n’abajura, bakababambura ibyo bari bafite nk’amatelefone n’amafaranga.

Ni bwo batabaje, inzego z’umutekano zihita zihutira kuhagera, ariko aba bakekwa kuba ari ibisambo batangira kurwanya Abapolisi, na bo bahita bitabara barasa umwe muri bo ahita apfa, abandi bakizwa n’amaguru.

Abatuye muri aka gace, baramukiye aharasiwe uyu ukekwaho kuba ari umujura, ari na bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwaje gufata umurambo we, wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gisenyi.

Uyu musore arashwe nta kwezi kurashira muri aka Karere ka Rubavu harashwe abandi bantu babiri bakekwaho ubujura, barimo uwarashwe mu gitondo cya kare ahagana saa kumi n’imwe tariki 26 Kamena 2023.

Uyu musore w’imyaka 26 warasiwe mu Mudugudu wa Bushengo mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Rubavu, yarashwe nyuma y’uko na we yari yivuganye umusaza w’imyaka 50 bakoranaga akazi ko kurara izamu mu rutoki ruherereye muri aka gace, ubwo yamusanganaga igitoki, yamubaza impamvu yagitemye, undi akamwica akoresheje ifuni.

Ubwo inzego zajyaga gufata uyu musore, yashatse kuzirwanya no kuzicika, na zo zihita zimurasa, ahasiga ubuzima.

Nanone kandi tariki 15 Kamena 2023, ahagana saa kumi n’imwe (05:00’) mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu, na bwo hari harashwe undi mu wari mu nsoreshore ziyise ‘Abazukuru ba Shitani’.

Uyu we yarashwe nyuma y’uko we n’izindi nsoresore zikora ibi bikorwa by’ubujura zashakaga kurwanya inzego z’umutekano zari zije kubafata nyuma y’uko aba bakekwaho ubujura baramukiraga mu muhanda batega abahisi n’abagenzi babambura ibyabo, ndetse banabakubita.

Abaturage bari baje kureba

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + twenty =

Previous Post

Perezida wo muri Afurika yatangaje icyemezo kinyuranye n’icya mugenzi we

Next Post

Mu Rwanda hari umuhanda wafunzwe burundu ubererekera ikindi gikorwa gihanitse

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu Rwanda hari umuhanda wafunzwe burundu ubererekera ikindi gikorwa gihanitse

Mu Rwanda hari umuhanda wafunzwe burundu ubererekera ikindi gikorwa gihanitse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.