Amazina ye yose ni Edson Arantes do Nascimento, ariko benshi bamuzi nka Pelé ari na we kugeza ubu ufatwa nk’umwami muri ruhago y’Isi, akaba ubu atakiri mu mwuka w’abazima nyuma yo kwitaba Imana kuri uyu wa 29 Ukuboza 2022. Benshi yaba abo muri ruhago ndetse n’abanyapolitiki bakomeje kugira icyo bamuvugaho.
Iyi nkuru y’incamugongo y’urupfu rw’uyu Munya-Brazil Pelé, yasakaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukuboza 2022.
Benshi mu bakunzi ba ruhago ndetse n’abafite amazina akomeye mu mupira w’amaguru ku Isi, bahise batangira kunyuza ubutumwa bwabo ku mbuga nkoranyamba, bwo kwifuriza uyu munyabigwi iruhuko ridashira.
Umunya-Argentine Lionel Messi kugeza ubu wicaye ku ntebe y’icyubahiro muri ruhago y’Isi, ari mu bashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zabo, bugaragaza akababaro k’itabarUka rya Pelé.
Yifashishije ifoto bari kumwe, Lionel Messi, yagize ati “Ruhukira mu mahoro Pelé.”
Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo na we uri mu bayoboye football y’Isi muri iki gihe, na we yagaragaje ko yashenguwe n’urupfu rwa Pelé.
Yihanganishije Abanya-Brazil bose byumwihariko umuryango wa nyakwigendera, ati “Urabeho by’iteka Umwami Pelé, sinabona uko nsobanura akababaro k’abo mu isi ya ruhago muri uyu mwanya.”
Cristiano Ronaldo yakomeje avuga ko Pelé yabereye intangarugero benshi, ati “Uri ikitegererezo cy’ahahise, uyu munsi ndetse n’iteka ryose.”
Umunya-Brazil Neymar da Silva Santos Júnior, na we yagaragaje agahinda yatewe n’uyu wamubanjirije akanahesha ishema Igihugu cyabo.
Neymar unambara nimero 10 yanambarwaga na nyakwigendera Pele, yavuze ko yishimira kuba yambara nimero ye mu Ikipe yamubanjirijemo.
Ati “Pele yahinduye umupira w’amaguru, ubuhanzi ndetse n’imyidagaduro. Yahaye ijambo abakene, abirabura ndetse agaragaza Brazil ku ruhando rw’Isi.”
Neymar yavuze ko kuba kugeza ubu iyo havuzwe Brazil benshi bahita bumva Umupira w’amaguru, bishinze imizi kuri Pele. Ati “Umupira w’amaguru na Brazil byagize ijambo kubera Umwami [Pele].”
Umunyapolitiki ukomeye ku Isi, Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za America, na we ari mu bababajwe n’urupfu rwa Pele.
Mu butumwa buherekejwe n’ifoto bari kumwe, Obama yagize ati “Pelé ni uwa mbere wabayeho mu gukina umukino mwiza, akaba uw’igitangaza wabayeho mu mupira w’amaguru ku Isi, yumvaga imbaraga za siporo mu guhuriza hamwe abantu. Twifatanyije n’umuryango we ndetse n’abandi bose bamukundaga.”
Uyu munyabigwi muri ruhago y’Isi witabye Imana ku myaka 82 y’amavuko, afite uduhigo tutaragirwa n’undi wese muri uyu mukino kuko yakinnye imikino y’Igikombe cy’Isi inshuro enye, kandi muri zo agitwara eshatu zose.
RADIOTV10