Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ruhago y’Isi mu marira: Ibiri kuvugwa nyuma y’urupfu rwa kizigenza muri ‘Football’

radiotv10by radiotv10
30/12/2022
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ruhago y’Isi mu marira: Ibiri kuvugwa nyuma y’urupfu rwa kizigenza muri ‘Football’
Share on FacebookShare on Twitter

Amazina ye yose ni Edson Arantes do Nascimento, ariko benshi bamuzi nka Pelé ari na we kugeza ubu ufatwa nk’umwami muri ruhago y’Isi, akaba ubu atakiri mu mwuka w’abazima nyuma yo kwitaba Imana kuri uyu wa 29 Ukuboza 2022. Benshi yaba abo muri ruhago ndetse n’abanyapolitiki bakomeje kugira icyo bamuvugaho.

Iyi nkuru y’incamugongo y’urupfu rw’uyu Munya-Brazil Pelé, yasakaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukuboza 2022.

Benshi mu bakunzi ba ruhago ndetse n’abafite amazina akomeye mu mupira w’amaguru ku Isi, bahise batangira kunyuza ubutumwa bwabo ku mbuga nkoranyamba, bwo kwifuriza uyu munyabigwi iruhuko ridashira.

Umunya-Argentine Lionel Messi kugeza ubu wicaye ku ntebe y’icyubahiro muri ruhago y’Isi, ari mu bashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zabo, bugaragaza akababaro k’itabarUka rya Pelé.

Yifashishije ifoto bari kumwe, Lionel Messi, yagize ati “Ruhukira mu mahoro Pelé.”

Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo na we uri mu bayoboye football y’Isi muri iki gihe, na we yagaragaje ko yashenguwe n’urupfu rwa Pelé.

Yihanganishije Abanya-Brazil bose byumwihariko umuryango wa nyakwigendera, ati “Urabeho by’iteka Umwami Pelé, sinabona uko nsobanura akababaro k’abo mu isi ya ruhago muri uyu mwanya.”

Cristiano Ronaldo yakomeje avuga ko Pelé yabereye intangarugero benshi, ati “Uri ikitegererezo cy’ahahise, uyu munsi ndetse n’iteka ryose.”

Umunya-Brazil Neymar da Silva Santos Júnior, na we yagaragaje agahinda yatewe n’uyu wamubanjirije akanahesha ishema Igihugu cyabo.

Neymar unambara nimero 10 yanambarwaga na nyakwigendera Pele, yavuze ko yishimira kuba yambara nimero ye mu Ikipe yamubanjirijemo.

Ati “Pele yahinduye umupira w’amaguru, ubuhanzi ndetse n’imyidagaduro. Yahaye ijambo abakene, abirabura ndetse agaragaza Brazil ku ruhando rw’Isi.”

Neymar yavuze ko kuba kugeza ubu iyo havuzwe Brazil benshi bahita bumva Umupira w’amaguru, bishinze imizi kuri Pele. Ati “Umupira w’amaguru na Brazil byagize ijambo kubera Umwami [Pele].”

Umunyapolitiki ukomeye ku Isi, Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za America, na we ari mu bababajwe n’urupfu rwa Pele.

Mu butumwa buherekejwe n’ifoto bari kumwe, Obama yagize ati “Pelé ni uwa mbere wabayeho mu gukina umukino mwiza, akaba uw’igitangaza wabayeho mu mupira w’amaguru ku Isi, yumvaga imbaraga za siporo mu guhuriza hamwe abantu. Twifatanyije n’umuryango we ndetse n’abandi bose bamukundaga.”

Uyu munyabigwi muri ruhago y’Isi witabye Imana ku myaka 82 y’amavuko, afite uduhigo tutaragirwa n’undi wese muri uyu mukino kuko yakinnye imikino y’Igikombe cy’Isi inshuro enye, kandi muri zo agitwara eshatu zose.

Lionel Messi yamusabiye kuruhukira mu mahoro
Cristioano na we yababajwe n’urupfu rwa Pele
Umwuzukuru we Neymar ati “waduhesheje ishema
Obama avuga ko ntawamuhiga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 4 =

Previous Post

Inkuru ibabaje: Umukecuru wakundaga bihebuje Perezida Kagame yitabye Imana

Next Post

IFOTO: Bamporiki yongeye kugaragara mu buzima busanzwe amwenyura

Related Posts

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

IZIHERUKA

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu
AMAHANGA

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

29/01/2026
Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Bamporiki yongeye kugaragara mu buzima busanzwe amwenyura

IFOTO: Bamporiki yongeye kugaragara mu buzima busanzwe amwenyura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.