Friday, November 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

radiotv10by radiotv10
28/11/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya
Share on FacebookShare on Twitter

Rutahizamu w’ikipe ya Arsenal Bukayo Saka yasabye urukundo Tolami Benson, umukobwa bakundanye igihe kirekire, mu birori byabereye muri resitora yo mu Mujyi wa London mu Bwongereza.

Uyu rutahizamu wa Arsenal, Bukayo Saka, yasabye Tolami Benson kuzamushyingirwa akamubera umugore nyuma y’imyaka itanu bakundana.

Ibi birori byaraye bibereye muri hoteli ikomeye yo mu Mujyi wa London mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo 2025, aho Bukayo Saka yamwambitse impeta yiswe iy’agatangaza n’abayibonye.

Saka na Benson, bombi bafite imyaka 24, batangiye guteretana mu 2020, ariko ntibabishyiraga ku karubanda nko ku mbuga nkoranyambaga zabo cyangwa ngo basangize abantu amafoto yabo bari kumwe, yewe nta n’umwe ukurikirana undi kuri Instagram.

Urukundo rwabo rwatangiye kugaragara ku mugaragaro bwa mbere mu gikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar, ubwo bafotorwaga bari kwishimira mu bafana i Doha.

Nyuma y’aho, Benson yagaragaye mu bafana b’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza muri Euro 2024, ndetse hagaragaye n’ifoto barimo gusomana nyuma y’umukino w’u Bwongereza na Slovenia banganyijemo 0–0 mu 2024.

Mu mukino u Bwongereza bwatsinzemo Serbia 1–0, Benson yari yambaye ijipo ya leather yihariye iriho nimero 87, ari yo Bukayo Saka yambaraga akimara kwinjira mu ikipe nkuru ya Arsenal mu 2018–19.

Ku mbuga nkoranyambaga za Benson hagaragaramo byinshi bijyanye na Arsenal ndetse no kuba inshuti n’abagore b’abakinnyi b’iyo kipe, nka Milly White (umugore wa Ben White) na Laura Trossard (umugore wa Leandro Trossard), ariko Saka we ntaho agaragara mu mafoto ye.

Benson akomoka i Hatfield, Hertfordshire, kandi yize public relations and media muri Birmingham City University.

Ku rubuga rwe rwa Instagram huzuyeho amafoto y’ubuzima bw’icyubahiro, indege z’ubucuruzi bwihariye, amahoteli y’akataraboneka, n’ifoto yerekana ko akunda Arsenal ubwo yarimo kwitoreza kurasa ku butaka bwo mu cyaro.

Umukunzi we Bukayo Saka, na we utuje cyane ku bijyanye n’ubuzima bwe bwite, afite abamukurikira kuri Instagram bangana na miliyoni 7 n’ibihumbi 600, ariko na we ntagaragaza urukundo rwe rwa hafi na Benson rumaze imyaka ine.

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × two =

Previous Post

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

Related Posts

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

by radiotv10
28/11/2025
0

Umukinnyi wo hagati Bigirimana Abedi wa Rayon Sports, agiye kumara ibyumweru bitatu hanze y’ikibuga adakina kubera imvune yagize. Aya makuru...

Hatangajwe ibihano byafatiwe umukinnyi w’Umurundi wigaragaje mu mukino wakurikiwe n’ubushyamirane mu Rwanda n’icyo yahaniwe

Hatangajwe ibihano byafatiwe umukinnyi w’Umurundi wigaragaje mu mukino wakurikiwe n’ubushyamirane mu Rwanda n’icyo yahaniwe

by radiotv10
28/11/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yahagaritse imikino itatu rutahizamu w’Umurundi Jean Claude Girumugisha ukinira Al Hilal Omdurman, nyuma yo...

Ibizigirwa mu nama ya mbere y’ubuyobozi bushya bwa Kiyovu bwakemuye icyari kibereye umutwaro ikipe

Ibizigirwa mu nama ya mbere y’ubuyobozi bushya bwa Kiyovu bwakemuye icyari kibereye umutwaro ikipe

by radiotv10
27/11/2025
0

Nyuma yuko Kiyovu Sports yishyuye amadeni arenga miliyoni 85 Frw yari ifitiye abakinnyi n’abatoza bari barayireze muri FIFA, ubuyobozi bushya...

Ubutumwa Kapiteni wa Kiyovu ahise ashyira hanze nyuma yo guhagarikwa akanatakarizwa icyizere

Ubutumwa Kapiteni wa Kiyovu ahise ashyira hanze nyuma yo guhagarikwa akanatakarizwa icyizere

by radiotv10
26/11/2025
0

Nyuma yuko Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buhannye Kapiteni w'iyi kipe, Amissi Cédric kubera imyitwarire ye igayitse avugwaho kugaragaza, uyu rutahizamu...

Nyuma yuko RGB yinjiye mu bibazo bya Rayon Sports ishobora kujya mu by’indi kipe

Nyuma yuko RGB yinjiye mu bibazo bya Rayon Sports ishobora kujya mu by’indi kipe

by radiotv10
26/11/2025
0

Uwari mu buyobozi bw’Ikipe ya AS Kigali iherutse kubona ubuyobozi bushya we akaba atabwemera, yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, arusaba...

IZIHERUKA

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya
FOOTBALL

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

by radiotv10
28/11/2025
0

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

28/11/2025
Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

28/11/2025
Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

28/11/2025
Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

28/11/2025
Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

28/11/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.