Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, yongeye gutangaza ko yifuza kugura iyi kipe, kandi atanga igihe ntarengwa cyo kwiga ku busabe bwe, bwakwemerwa akayigura 5 000 000 000 Frw, anatangaza indi mishiga afite irimo kugura indege izajya iyijyana gukina hanze.
Munyakazi Sadate yatanze italiki ntarengwa ya 25 Ukuboza 2025, ubwo azaba yizihiza isabukuru ye y’amavuko, akavuga ko yifuza kuzayizihiza n’abakunzi ba Rayon Sports FC bari mu munyenga yaramaze kuyigura.
Munyakazi Sadate yasobanuye ko muri izo miliyari 5 Frw, imwe izasaranganywa amatsinda y’Abafana kugira ngo anagure icyo yise ‘icyuya zabize’ yabize. Naho indi miliyari imwe ngo izishyurwa amadeni kugira ngo yirinde icyo yise ‘birantega’.
Miliyari eshatu (3 000 000 000 Frw) zisigaye, Munyakazi avuga ko azazishora muri Rayon Sports FC mu gihe cy’imyaka itatu, bivuze miliyari imwe buri mwaka.
Munyakazi Sadate avuga ko amatsinda y’abafana (Fan Clubs) azagumaho ariko ntazongera gutanga imisanzu nk’uko bimeze ubu, ku buryo ayo yatangagamo imisanzu azajya ayasura bagakoranamo ubusabane.
Ikindi kandi ngi ni na we uzashyiraho ubuyobozi bw’ikipe kuko ari we uzaba yashoye akayabo, kandi akazashyiraho umurongo utishyurwa wo gutanga ibitekerezo byo kubaka iyi kipe.
Munyakazi Sadate avuga ko nyuma y’imyaka itatu yo kwivugurura hazashorwa izindi miliyari 5 Frw, hakazashingwa kandi indi mikino ishamikiye kuri Rayon Sports FC nka Volleyball, Basketball, Amagare n’izindi, ibi bikaziyongera ku ndege yihariye izaba ari iye ariko igatwara Rayon Sports FC ubwo izajya iba igiye gukina mu marushanwa mpuzamahanga, ikazaba kandi ifite Bisi yiswe iy’akataraboneka, Ambulances ebyiri ziyiherekeza aho igiye hose, Staff van ebyiri na Moto ebyiri ziyigenda imbere.
Munyakazi Sadate yongeyeho ko habayeho ibiganiro by’ibanze akabona bitanga icyizere yahita ashyira muri Rayon Sports FC miliyoni ijana kuyifasha kurangiza neza shampiyona y’uyu mwaka.
Mu gihe Rayon Sports FC yatwara igikombe, ubu busabe bw’ubugure bwazamukaho 20%, naho ikibuze bwamanukaho 20%.
Abakunzi ba Rayon Sports FC bamwe babifashe nk’urwenya, dore ko bavuga ko uyu mugabo yigeze no kwemera kubaka sitade ntabikore.
Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10