Umuhanzi w’Umunyarwanda Safi Madiba ukorera muzika we muri Canada, yakoreye igitaramo mu Bufaransa, aherutse gutangaza ko ibitaramo birimo n’iki cy’i Lyon bizakurikirwa n’icyo azakorera mu Rwanda.
Iki gitaramo cyabere i Lyon mu Bufaransa mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, aho Safi Madiba yari yatumiwe na sosiyete ya Fabiluxa yo muri iki Gihugu mu Bufaransa.
Uyu muhanzi Nyarwanda uherutse no gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Siwezi’ imaze icyumweru kimwe isohotse, yagaragarijwe ibyishimo n’abari bitabiriye iki gitaramo, biganjemo Abanyarwanda baba mu Bufaransa.
Safi Madiba avuga ko nubwo iki gitaramo cyatinze gutangira, ariko ibindi byose byagenze neza, ku buryo na we byamunyuze.
Ati “Ubwitabire bwari buri hejuru, abantu bishimye, imbogamizi nahuye na zo ni uko twatangiye igitaramo mu masaha akuze, ariko nabonye ko ari ahantu hose.”
Uyu muhanzi unaherutse gukorera ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za America, aherutse gutangaza ko ari no kwitegura gukorera igitaramo mu Rwanda, nyuma y’imyaka ine n’igice ahavuye.
Uyu muhanzi wamenyakaniye mu itsinda rya Urban Boyz akaza kurivamo akayoboka inzira zo kwiririmbana, avuga ko igitaramo cya nyuma cya Album ye ya mbere, agomba kugikorera mu Rwanda, gusa ntavuga igihe nyirizina kizabera, icyakora yavuze ko kizaza nyuma y’ibi bitaramo ari gukorera mu mahanga birimo n’iki yakoreye i Lyon.
RADIOTV10