Tuesday, January 6, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Sierra Leone: Uwabaye Perezida yahamagajwe na Polisi ngo imuhate ibibazo

radiotv10by radiotv10
08/12/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Sierra Leone: Uwabaye Perezida yahamagajwe na Polisi ngo imuhate ibibazo
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi yo muri Sierra Leone yahamagaje uwahoze ari Perezida w’iki Gihugu, Ernest Bai Koroma, kugira ngo abazwe, ku bijyanye n’igikorwa cyo kugerageza guhirika ubutegetsi giherutse kuvugwa muri iki Gihugu.

Kugerageza guhirika ubutegetsi muri Sierra Leone, bayabaye mu kwezi gushize k’Ugushyingo tariki 26, ariko uyu mugambi ukaba waraje gupfuba uburijwemo n’inzego z’umutekano z’iki Gihugu.

Minisitiri w’Itangazamakuru muri iki Gihugu, kuri uyu wa Kane tariki 07 Ukuboza 2023, Ernest Bai Koroma wabaye Perezida w’iki Gihugu, yahamagajwe kugira ngo agire ibyo abazwa kuri ririya hirika ry’ubutegetsi ryageragejwe muri iki Gihugu.

Mu mpera z’ukwezi gushize k’Ugushyingo, nibwo abantu bitwaje intwaro bateye mu kigo cya gisirikare muri Sierra Leone, batera Gereza n’ahandi hakorera inzego za Leta, babohora imfungwa zigera ku 2 200 ndetse bica abantu barenga 20.

Leta ya Sierra Leone ivuga koi bi byari mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bw’iki Gihugu, wari uyobowe n’abashinzwe kurinda uwahoze ari Perezida Ernest Bai Koroma.

Ernest Bai Koroma wahakanye yivuye inyuma ibi byatangajwe na Leta, yari yavuze ko yiteguye kwitaba Polisi, igihe cyose yaba ikeneye kugira ibyo imubaza kuri ibi yari yavuzweho.

Inzego z’ubuyobozi zavuze ko kugeza ubu abantu 71 batawe muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje. Muri bo harimo abasirikare 45, Abapolisi 7 ndetse n’abasivili 13.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 1 =

Previous Post

Guhangana n’imihindagurikire y’ibihe: Kigali mu mujyi itatu yasekewe n’amahirwe yatoranyijwe i Dubai

Next Post

Harakekwa ikihishe inyuma y’igikorwa kigaragara nko gukora mu jisho America

Related Posts

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Eng.-DR Congo urged to accelerate the implementation of FDLR neutralization operations without delay

by radiotv10
06/01/2026
0

A report assessing the implementation of peace agreements has revealed that key provisions of the Washington Peace Agreement continue to...

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

by radiotv10
06/01/2026
0

Raporo ku bugenzuzi bwakorewe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Amahoro, yagaragaje ko hari ingingo z’ingenzi zikomeje kwirengagizwa mu masezerano y’i Washington,...

Abasirikare batsinzwe na AFC/M23 bahungiye mu Burundi baravugwa imyitwarire iteye impungenge

Abasirikare batsinzwe na AFC/M23 bahungiye mu Burundi baravugwa imyitwarire iteye impungenge

by radiotv10
06/01/2026
0

Abarwanyi barenga ibihumbi bitatu barimo abasirikare b’u Burundi, aba DRC, ab’umutwe wa FDLR n’uwa Wazalendo, baravugwaho kwigarurira ishuri riherereye muri...

Amagambo ya mbere ya Maduro n’umugore we ku nshuro ya mbere bagejejwe imbere y’Urukiko

Amagambo ya mbere ya Maduro n’umugore we ku nshuro ya mbere bagejejwe imbere y’Urukiko

by radiotv10
06/01/2026
0

Nicolás Maduro wahoze ari Perezida wa Venezuela uherutse gufatwa na Leta Zunze Ubumwe za America zimusanze mu Gihugu cye, ubwo...

Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela

Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela

by radiotv10
06/01/2026
0

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, nyuma yuko yohereje abakomando bagafata Perezida wa Venezuela kubera kumushinja ubucuruzi...

IZIHERUKA

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye
AMAHANGA

Eng.-DR Congo urged to accelerate the implementation of FDLR neutralization operations without delay

by radiotv10
06/01/2026
0

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

06/01/2026
Ibirambuye ku mugabo ukekwaho Jenoside wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu

Uko Urukiko rwanzuye mu rubanza rw’umugabo wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo kubera ibyaha bikomeye

06/01/2026
Abasirikare batsinzwe na AFC/M23 bahungiye mu Burundi baravugwa imyitwarire iteye impungenge

Abasirikare batsinzwe na AFC/M23 bahungiye mu Burundi baravugwa imyitwarire iteye impungenge

06/01/2026
Iby’ingenzi wamenya ku bakinnyi bashya baguzwe na Rayon mbere y’umukino utegerejwe na benshi

Iby’ingenzi wamenya ku bakinnyi bashya baguzwe na Rayon mbere y’umukino utegerejwe na benshi

06/01/2026
Amagambo ya mbere ya Maduro n’umugore we ku nshuro ya mbere bagejejwe imbere y’Urukiko

Amagambo ya mbere ya Maduro n’umugore we ku nshuro ya mbere bagejejwe imbere y’Urukiko

06/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Harakekwa ikihishe inyuma y’igikorwa kigaragara nko gukora mu jisho America

Harakekwa ikihishe inyuma y’igikorwa kigaragara nko gukora mu jisho America

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-DR Congo urged to accelerate the implementation of FDLR neutralization operations without delay

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

Uko Urukiko rwanzuye mu rubanza rw’umugabo wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo kubera ibyaha bikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.