Friday, January 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Simba SC yakomeje urugendo rugana ku gikombe cya shampiyona ya Tanzania igeze mu mahina

radiotv10by radiotv10
23/06/2021
in SIPORO
0
Simba SC yakomeje urugendo rugana ku gikombe cya shampiyona ya Tanzania igeze mu mahina
Share on FacebookShare on Twitter

Simba SC yujuje amanota 73 muri shampiyona ya Tanzania 2020-2021 nyuma yo gutsinda umukino wayo wa 23 muri iyi shampiyona igeze mu mahina. Simba SC yujuje aya manota nyuma yo kunyagira Mbeya City ibitego 4-1.

Simba SC yujuje umukino wa 23 w’intsinzi muri Vodacom Premier League 2020-2021 inyagira Mbeya City ibitego 4-1. Rally Bwalya (31′), Jose Luis Miquissonne (35′), John Raphael Bocco (47′) na Clatous Chota Chama (85′) nibo batsindiye Simba SC, Athans (51′) atsindira Mbeya City.

Image

Abakinnyi ba Simba SC bishimira igitego cya Clatous Chota Chama

Simba SC kuri ubu imaze gukina imikino 29 muri 34 izakinwa ikaba iri imbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona mu gihe Yanga SC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 67 mu mikino 31. Yanga SC irabura imikino itatu kugira ngo isoze shampiyona ikaba iri kurushwa na Simba SC amanota atandatu. Bivuze ko Simba SC isabwa gutsinda imikino itatu muri irindwi (7) basigaje bagahita batwara igikombe.

Kuri uyu wa Kabiri ubwo Simba SC yatsindaga Mbeya City, Meddie Kagere umunyarwanda utaha izamu muri iyi kipe ntabwo yabanje mu kibuga.

Image

Rally Bwallya acengeza umupira mu bwigarizi bwa Mbeya City ariko na John Bocco (22) yari hafi aho

Igitego John Bocco yatsinze ku munota wa 47’cyatumye yuzuza ibitego 14 anganga na Prince Dube wa Azam FC bakaba aribo bafite ibitego byinshi muri uyu mwaka w’imikino. Meddie Kagere ari ku mwanya wa gatatu n’ibitego 11 mu gihe Chris Mugalu amuza inyuma n’ibitego 10.

Wari umukino wa mbere ku munyazambiya Clatous Chota Chama wari wagarutse nyuma yo kuva mu kiriyo cy’uwari umufasha we, Mercy Chama witabye Imana mu minsi ishize. Chama rero yanagize amahirwe abona igitego ku munota wa 85’ w’umukino ahita yuzuza ibitego umunani (8).

Image

Jose  Luis MIquissone atera umupira wamubyariye igitego

Nyuma y’umukino, abafana ba Simba SC batabashije kumusura i Lusaka muri Zambia bafashe umwanya bamugenera inkunga muri gahunda yo gukomeza kumufata mu mugongo.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Simba SC ni; Beno David Kakolanya (GK), Shomari Kapombe, Mohammed Hussein, Joash Onyango, Serge Wawa Pascal, Keneddy Wilson Djuma, Bernard Morrisson, Erasto Edouard Nyoni, John Bocco (C), Rally Bwalya na Jose Luis Miquissone.

Image

Rally Bwalya abyigana n’abakinnyi ba Mbeya City

Image

Bernard Morisson agerageza gucikana umupira agana ku izamu rya Mbeya City

Image

Jose Luis Miquissone yishimira igitego cye kinjiye ari icya kabiri mu mukino

Image

Shiomari Salim Kapombe myugariro w’iburyo muri Simba SC agenzura umupira

Image

Kennedy Wilson Djuma myugariro wa Simba SC agenzura umupira mu bwugarizi

Image

Clatous Chota Chama yishimira igitego cya kane cya Simba SC, igitego cye cya munani muri shampiyona

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − two =

Previous Post

Kicukiro: Uwimana Marceline arataka akarengane mu rubanza rumaze imyaka 21

Next Post

Rideman ari mu byishimo byo kwibaruka impanga

Related Posts

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Nyuma y’imyitozo ya nyuma bitegura umukino wa nyuma w’Igikombe cya Super Cup, umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangaje ko...

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

by radiotv10
09/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasuye abakinnyi b’ikipe ya APR FC, abibutsa ko intego yayo...

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

by radiotv10
09/01/2026
0

Imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri volleyball mu bagabo no mu bagore iratangira kuri uyu wa Gatanu...

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

by radiotv10
09/01/2026
0

Michel Kuka Mboladinga, umufana wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika ubwo yafanaga ikipe y’Igihugu ya DRC mu buryo bwihariye yigaragaza...

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

by radiotv10
08/01/2026
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Algeria ryasabye imbabazi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma y’ikimenyetso cyakozwe n’umwe mu bakinnyi b’ikipe...

IZIHERUKA

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo
FOOTBALL

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

09/01/2026
VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

09/01/2026
How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rideman ari mu byishimo byo kwibaruka impanga

Rideman ari mu byishimo byo kwibaruka impanga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.