Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Simba SC yakomeje urugendo rugana ku gikombe cya shampiyona ya Tanzania igeze mu mahina

radiotv10by radiotv10
23/06/2021
in SIPORO
0
Simba SC yakomeje urugendo rugana ku gikombe cya shampiyona ya Tanzania igeze mu mahina
Share on FacebookShare on Twitter

Simba SC yujuje amanota 73 muri shampiyona ya Tanzania 2020-2021 nyuma yo gutsinda umukino wayo wa 23 muri iyi shampiyona igeze mu mahina. Simba SC yujuje aya manota nyuma yo kunyagira Mbeya City ibitego 4-1.

Simba SC yujuje umukino wa 23 w’intsinzi muri Vodacom Premier League 2020-2021 inyagira Mbeya City ibitego 4-1. Rally Bwalya (31′), Jose Luis Miquissonne (35′), John Raphael Bocco (47′) na Clatous Chota Chama (85′) nibo batsindiye Simba SC, Athans (51′) atsindira Mbeya City.

Image

Abakinnyi ba Simba SC bishimira igitego cya Clatous Chota Chama

Simba SC kuri ubu imaze gukina imikino 29 muri 34 izakinwa ikaba iri imbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona mu gihe Yanga SC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 67 mu mikino 31. Yanga SC irabura imikino itatu kugira ngo isoze shampiyona ikaba iri kurushwa na Simba SC amanota atandatu. Bivuze ko Simba SC isabwa gutsinda imikino itatu muri irindwi (7) basigaje bagahita batwara igikombe.

Kuri uyu wa Kabiri ubwo Simba SC yatsindaga Mbeya City, Meddie Kagere umunyarwanda utaha izamu muri iyi kipe ntabwo yabanje mu kibuga.

Image

Rally Bwallya acengeza umupira mu bwigarizi bwa Mbeya City ariko na John Bocco (22) yari hafi aho

Igitego John Bocco yatsinze ku munota wa 47’cyatumye yuzuza ibitego 14 anganga na Prince Dube wa Azam FC bakaba aribo bafite ibitego byinshi muri uyu mwaka w’imikino. Meddie Kagere ari ku mwanya wa gatatu n’ibitego 11 mu gihe Chris Mugalu amuza inyuma n’ibitego 10.

Wari umukino wa mbere ku munyazambiya Clatous Chota Chama wari wagarutse nyuma yo kuva mu kiriyo cy’uwari umufasha we, Mercy Chama witabye Imana mu minsi ishize. Chama rero yanagize amahirwe abona igitego ku munota wa 85’ w’umukino ahita yuzuza ibitego umunani (8).

Image

Jose  Luis MIquissone atera umupira wamubyariye igitego

Nyuma y’umukino, abafana ba Simba SC batabashije kumusura i Lusaka muri Zambia bafashe umwanya bamugenera inkunga muri gahunda yo gukomeza kumufata mu mugongo.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Simba SC ni; Beno David Kakolanya (GK), Shomari Kapombe, Mohammed Hussein, Joash Onyango, Serge Wawa Pascal, Keneddy Wilson Djuma, Bernard Morrisson, Erasto Edouard Nyoni, John Bocco (C), Rally Bwalya na Jose Luis Miquissone.

Image

Rally Bwalya abyigana n’abakinnyi ba Mbeya City

Image

Bernard Morisson agerageza gucikana umupira agana ku izamu rya Mbeya City

Image

Jose Luis Miquissone yishimira igitego cye kinjiye ari icya kabiri mu mukino

Image

Shiomari Salim Kapombe myugariro w’iburyo muri Simba SC agenzura umupira

Image

Kennedy Wilson Djuma myugariro wa Simba SC agenzura umupira mu bwugarizi

Image

Clatous Chota Chama yishimira igitego cya kane cya Simba SC, igitego cye cya munani muri shampiyona

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − seventeen =

Previous Post

Kicukiro: Uwimana Marceline arataka akarengane mu rubanza rumaze imyaka 21

Next Post

Rideman ari mu byishimo byo kwibaruka impanga

Related Posts

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

by radiotv10
25/10/2025
0

Umunyamakurukazi Clarisse Uwimana uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda, ari mu bahawe inshingano mu bagize za Komisiyo z’Ishyirahamwe ry’Umupira...

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

by radiotv10
24/10/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko riri mu biganiro na FIFA kugira ngo shampiyona yo mu Rwanda itangire...

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

by radiotv10
23/10/2025
0

Komisiyo ishinzwe imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangaje ibyemezo bishya bifitanye isano n’imikino ibiri ya Shampiyona iheruka...

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

by radiotv10
22/10/2025
0

Rugema Jocyline bakunze kwita 'Mado' yeguye ku mwanya w’ubunyamabanga muri Fan Base ya Rayon Sports FC, urwego ruhurije hamwe za...

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

by radiotv10
22/10/2025
0

Nyuma yuko Umujyi wa Kigali wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda ugiye no kwakira ibirori byo guhemba...

IZIHERUKA

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda
MU RWANDA

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

by radiotv10
27/10/2025
0

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

27/10/2025
Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

27/10/2025
BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

27/10/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

27/10/2025
Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

27/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rideman ari mu byishimo byo kwibaruka impanga

Rideman ari mu byishimo byo kwibaruka impanga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.