Leta ya Somalia yahagaritse ku mirimo umwe mu bayobozi bo hejuru mu rwego rushinzwe imikino muri iki Gihugu, nyuma y’uko yohereje uwo mu muryango we mu marushanwa yo kwiruka kandi adasanzwe abikora, agatsindwa bidasanzwe.
Ni nyuma yo kohereza uwitwa Nasra Abukar Ali mu Bushinwa mu marushanwa nk’uhagarariye Igihugu cya Somalia aho yahatanye n’abiruka metero 100 mu gihe uwa mbere yakoresheje amasegonda 10’’, we akamukuba kabiri kuko we yakoresheje amasegonda 22’’.
Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mwirukansi waturutse muri Somalia, ahagurukira rimwe n’abandi agahita asigara inyuma ho amasegonda 10 yose ku buryo hari n’aho atagaragaye mu mashusho yafataga igikundi cyiruka mu gihe cy’amasegonda 6’’ yose.
Gusigara inyuma igihe kinini byatumye benshi bamwibazaho byinshi ndetse Abanya-Somalia bo bavuga ko ari igisebo ku Gihugu cyabo.
Igihugu nacyo cyiseguye ku kuba umuturage wabo yarabaye uwa nyuma muri iri siganwa, mu buryo budasanzwe.
Amakuru aturuka muri Somalia avuga ko uwo Nasra ari mwishywa w’umuyobozi wamwohereje muri iri siganwamu nyungu ze bwite.
Bishimangirwa no kuba Federasiyo muri Somalia yavuze ko nta mukinnyi yigeze yohereza muri iri siganwa, ari na byo byatumye uyu muyobozi wamwohereje yabizize akirukanwa.
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10