• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Tanzania: Ibitego bya Bocco na Mugalu byatumye Simba SC yatwaye igikombe cya shampiyona itsinze Coastal Union

radiotv10by radiotv10
12/07/2021
in SIPORO
0
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Simba SC yatwaye igikombe cya shampiyona 2020-2021 nyuma yo gutsinda Coastal Union ibitego 2-0 mu mukino wa shampiyona wakinwaga ku mugoroba w’iki Cyumweru.

Ibitego bya Simba SC byatsinzwe na John Raphael Bocco (13’) na Chris Mugalu (23’) bityo Simba SC yuzuza amanota 79 mu mikino 32. Gutsinda uyu mukino byatumye Simba SC irusha Yanga SC amanota icyenda (9) mu gihe hasigaye imikino ibiri kugira ngo shampiyona isozwe.ImageImage

David Kameta 27, Chris Mugalu  7na John Bocco 22 bishimira igitego

Uyu mukino ntabwo Simba SC yari yawukaniye kuko wabonaga hitabajwe abakinnyi badakunze kubona umwanya mu ikipe ya mbere kuko Beno David Kakolanya yari mu izamu, Ibrahim Ame yari kumwe na Kennedy Wilson Djuma mu mutima w’ubwugarizi.

David Kameta yari inyuma iburyo, Gadiel Kamagi Michael ari ibumoso. Erasto Edouard Nyoni, Chatous Chota Chama, Rally Bwalya bari hagati mu gihe abakina bajya imbere bari bagizwe na Luis Miquissone, Chris Mugalu na John Bocco nka kapiteni.Image

Image

Gadiel Michael Kamagi umukinnyi w’ibumoso muri Simba SC

Aishi Salum Manula (GK), Shomar Salim Kapombe, Mzamiru Yassin Said, Taddeo Lwanga, Said Hamis Ndemla, Meddie Kagere na Hassan Dilunga bari ku ntebe y’abasimbura.

Simba SC isigaje gukina na Azam FC umukino uteganyijwe kuwa kane tariki 15 Nyakanga 2021 mbere yo kuzakira Namungo FC ku Cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021 ari nabwo izahabwa igikombe cya 22 cya shampiyona.Image

Simba Sc yatwaye igikombe cya shampiyona 2020-2021Image

Erasto Edouard Nyoni usanzwe akina mu bwugarizi muri iyi minsi ari gukorera hagatiImage

David Kameta ukina inyuma iburyo muri Simba SC yari yahawe umwanya

Image

Coastal Union yabaye ikipe Simba Sc yatwariyeho igikombe

Image

 

Image

Image

Chris Mugalu azengereza ubwugarizi bwa Coastal Union

Image

Clatous Chota Chama (17), Erasto Nyoni (18) na John Bocco (22) baburanya umusifuziImage

John Raphael Bocco atera penaliti ku munota wa 23 ahita yuzuza ibitegho 15 muri shampiyona 2020-2021

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − 4 =

Previous Post

APR FC yashyize ahagaragara abakinnyi bashya n’abongerewe amasezerano n’abo yasezereye

Next Post

AMAFOTO: Minisitiri wa siporo, Aurore Mimosa Munyangaju yaganiriye n’ikipe y’u Rwanda mbere yo gutangira irushanwa rya Zone 5

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
AMAFOTO: Minisitiri wa siporo, Aurore Mimosa Munyangaju yaganiriye n’ikipe y’u Rwanda mbere yo gutangira irushanwa rya Zone 5

AMAFOTO: Minisitiri wa siporo, Aurore Mimosa Munyangaju yaganiriye n’ikipe y’u Rwanda mbere yo gutangira irushanwa rya Zone 5

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.