Mu gace ka gatatu k’irushanwa rya Tour du Rwanda, katurutse i Huye kerecyeza i Musanze, Umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco wanigeze kwegukana iri rushanwa, ubu ayoboye isiganwa nyuma yo kuva mu gikundi akanyukira igare, bagenzi be bakayoberwa aho anyuze.
Nsengimana Jean Bosco wegukanye Tour du Rwanda ya 2015 ubwo yari itarazamurwa ngo ishyirwe kuri 2,1; kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023, yongeye kwigaragaza ubwo bahaguruka Huye berecyeza Musanze.
Nsengimana Jean Bosco we n’abandi babiri ari bo Fouche na Pritzen babanje kuva mu gikundi, baza kugera mu bilometero 68 bari imbere y’igikundi kigari cy’abakinnyi bari hamwe.
Agace ko guterura ka mbere katangiweho amanota, kegukanywe Fouche wakurikiwe na Pritzen, mu gihe Umunyarwanda Nsengimana yegukanye umwanya wa gatatu.
Naho Sprint ya kabiri yo yegukanywe n’Umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco wakurikiwe na Pritzen, naho Fouche aza ku mwanya wa gatatu.
Nsengimana yaje kwereka igihandure aba babiri bakomeje kugendana, aza kubashyiramo intera y’amasegonda 45’’ ndetse aza kurinda agera mu bilometero 101 akiri imbere ariko ubwo bageraga muri ibi bilometeri bagenzi be babiri bari bamaze kugabanya amasegonda y’intera kuko hari hasigayemo amasegonda 20’’.
Barinze banagera mu bilometeri 110 Nsengimana akiyoboye ndetse kuri ibi bilometeri yari amaze gushyiramo amasegonda 40” hagati ye na Pritzen na Fouche bari bamukurikiye.
Umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco kandi yegukanye agaterera ka gatatu, aho yaje akurikiwe na Pritzen, hakaza Fouche hagarukirikiraho Raisberg.
Saa 12: 17′- Ubwo bari bamaze kugenda ibilometero 128, abakinnyi Pritzen na Fouche bari bamaze gufata Nsengimana wari wabasize.
Saa 12: 21′- Mu bilometero 129, abakinnyi bayoboye abandi barimo Umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco, bari bamaze gushyira intero y’iminota 10′ hagati yabo na Peloton.
Saa 12:17′- Nsengimana Jean Bosco yegukanye nanone akandi gaterera ka kane, ku mwanya wa kabiri haza Pritzen na Fouche waje ku mwanya wa gatatu.
Saa 13:13′- Abakinnyi bari imbere bari bamaze kigenda ibilometero 166 bakiyoboye ariko Peloton ibari inyuma yagabanyije intera y’iminota bari bashyizemo kuko bayikuye ku minota 10′ bakayigeze ku minota 5’15”.
Saa 13: 20′- Peloton yakomeye kotsa igitutu abakinnyi bayoboye aka gace, aho bari bagabanyije intera y’ibihe yari hagati yabo, yageze ku minota 4’10”.
Saa 13:27′- Abakinnyi ba mbere bari bamaze kwinjira muri Musanze, basigaye ibilometeri 30 kugira ngo bagere aho basoreza aka gace gafite uburebure bwa 199.5 Km.
Saa 13: 46′- Abakinnyi batanu bari bayoboye, barimo Vercher, Mulueberhane, Ormiston, Bonnet, Muhoza na Nsengimana, mu gihe rurangiranwa Chris Froome wari wabiyunzeho, yaje gusigara asubira inyuma muri Peloton. Hasigaye ibilometero 15 ngo bagere aho basoreza.
RADIOTV10
Bosco tumurinyuma akomeze aheshe ishema abanyarwanda