Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

BREAKING-TdRwanda2024: Umunya-Israel wegukanye Etape 2 atwaye n’iya 7 ahatanye bidasanzwe

radiotv10by radiotv10
24/02/2024
in SIPORO
0
BREAKING-TdRwanda2024: Umunya-Israel wegukanye Etape 2 atwaye n’iya 7 ahatanye bidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira ikipe ya Israel- Premier Tech, wegukanye agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda, yatwaye n’aka karindwi, ahita anaba uwa mbere utwaye uduce tubiri muri iri siganwa ry’uyu mwaka rimaze iminsi irindwi rikinwa.

Agace ka Karindwi kakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024, katurutse mu Karere ka Gicumbi gahagurukiye i Rukomo, kerecyeza mu Karere ka Kayonza, ni na ko karekare muri iri siganwa ry’uyu mwaka kari gafite ibilometero 158.

Abakinnyi 74 bahagurutse i Rukomo, bakomeje guhatana mu mihanda ya Gicumbi-Kayonza, aho abakinnyi batandatu bakomeje kuyobora bagenzi babo.

Uko bagendaga basatira ibilometero bya nyuma, Peloton yakomeje gusatira Breakaway ari na ko bagenda bakuramo ikinyuranyo cy’iminota yabaga iri hagati.

Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira ikipe ya Israel- Premier Tech, ni we waje gutanga bagenzi be kugera ku murongo w’umweru wasorejweho aka gace ka karindwi.

Itamar Einhorn kandi yari yatwaye agace ka kabiri k’iri siganwa, kakinwe ku wa Mbere w’iki cyumweru kavaga mu Karere ka Muhanga kerecyeza i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru kari kanakinwe bwa mbere muri Tour du Rwanda.

Naho Umwongereza Peter Joseph Blackmore na we ukinira ikipe ya Israel- Premier Tech ikinamo Itamar Einhorn, yagumanye umwambaro w’uyoboye isiganwa uzwi nka Maillot Jaune/Yellow Jersey.

Aka gace katangijwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju

Abakinnyi batandatu bagiye bayoboye abandi
Benda kugera ahasorejwe aka gace batangiye gukora atake
Itamar Einhorn yishimiye gutwara akandi gace muri Tour du Rwanda ya 2024

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × one =

Previous Post

Hahishuwe uburyo Imbwa ya Perezida Biden yateje impagarara mu Bajepe bamurinda

Next Post

Umuyobozi wa EAC yaganiriye na Perezida w’u Burundi ibirimo umubano wabwo n’u Rwanda n’igikwiye gukorwa

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuyobozi wa EAC yaganiriye na Perezida w’u Burundi ibirimo umubano wabwo n’u Rwanda n’igikwiye gukorwa

Umuyobozi wa EAC yaganiriye na Perezida w’u Burundi ibirimo umubano wabwo n’u Rwanda n’igikwiye gukorwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.