Umuhanzi Mugisha Benjami uzwi nka The Ben, wagarutsweho mu rubanza ruregwamo umunyamakuru Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta, ndetse akaba ari mu batanze ikirego, yagaragaje ko yamubabariye, aramusengera, anamwifuriza kurekurwa vuba.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ugushyingo 2024 ubwo Fatakumavuta yaburanaga ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, hagarutswe ku bakorewe ibikorwa bigize ibyaha bishinjwa uyu munyamakuru, barimo umuhanzi The Ben.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Fatakumavuta, mu biganiro yatanze ku mbuga nkoranyambaga za YouTube na X, yavuze amagambo asebanya kuri The Ben, nk’aho yavuze ko ubukwe bwe buzabamo akavuyo, ndetse ko uyu muhanzi atazi kuririmba.
Uyu munyamakuru kandi ngo yavuze ko The Ben agomba kuzamusaba imbabazi, ndetse akanamuha amafaranga, ngo bitaba ibyo akazamuzimya.
Mu butumwa The Ben yanyujije ku rubuga nkoranyamba rwa Instagram, yifashishije ifoto ya Fatakumavuta, yagize ati “nahisemo urukundo, nahisemo kubabari.”
The Ben yakomeje agira ati “Nubwo amagambo yawe yankomerekeje bikomeye, ariko ndagusengera ngo ubone gutabarwa n’amahoro.”
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko nubwo ubutabera bugomba gutangwa, ariko n’imbabazi zikenewe kuko nta muntu udakosa.
Ati “Fata, ndagusengera ngo urekurwe mu nzira nziza. Kandi nizeye ko urukundo ruzayobora amahoro y’ahazaza hawe.”
Uyu muhanzi yasoje ubutumwa bwe avuga ko kuri we urukundo ruzahora rutsinda urwango, ndetse n’urumuri rukazahora ruganza umwijima. Ati “Ndifuza ko ubutabera n’imbabazi bigira aho bihurira.”
RADIOTV10