• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Tunisia ibitse igikombe yabaye igihugu cya gatanu cyageze mu Rwanda gukina FIBA AfroBasket2021

radiotv10by radiotv10
19/08/2021
in SIPORO
0
Tunisia ibitse igikombe yabaye igihugu cya gatanu cyageze mu Rwanda gukina FIBA AfroBasket2021
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’igihugu ya Tunisia y’abagabo bakina Basketball “The Eagles of Carthage” yageze mu Rwanda aho yaje kwitabira imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera mu Rwanda kuva tariki 24 Kanama-5 Nzeri 2021. Tunisia yabaye ikipe ya gatanu muri 16 azagera mu Rwanda nyuma ya South Sudan, Misiri, Uganda na Republique Centre Afrique.

Ikipe y’igihugu ya Tunisia iri mu itsinda rya kabiri (B) iri kumwe na Republique Centre Afrique, Egypt na Guinea.

Tunisia izaba ikina inshuro iri rushanwa ku nshuro ya 23 ikaba igihugu kimaze kuritwara inshuro ebyiri (2011, 2017), yabaye iya kabiri mu 1965 mu gihe yasoje ku mwanya wa gatatu inshuro enye (1970, 1974, 2009, 2015).

Angola ibitse ibikombe byinshi (11) ni imwe mu makipe atinyitse azaba ari mu irushanwa ry’uyu mwaka kuko inari mu itsinda rya mbere (A) kumwe n’u Rwanda, DR Congo na Cape Verde.

Mu irushanwa riheruka, Tunisia yatwaye igikombe cya 2017 itsinze Nigeria amanota 77-65 ku mukino wa nyuma. Icyo gihe mu irushanwa ryakiriwe na Senegal yasoje ku mwanya wa gatatu itsinze Morocco amanota 73-62.

Icyo gihe kandi, Ikechukwu Somtochukwu Diogu wa Nigeria niwe wahize abandi (MVP) anarusha abandi amanota yatsinze mu irushanwa kuko nibura mu mukino yatsindaga impuzandengo y’amanota 22.

Muri rusange ibihugu 16 bizaba biteraniye muri Kigali Arena ni; Rwanda, DR Congo, Angola, Cape Verde, Tunisia, Republic Central Africa, Egypt, Guinea, Nigeria, Ivory Coast, Kenya, Mali, Senegal, Cameron, South Sudan na Uganda.

Abakinnyi ba Tunisia basesekara mu Rwanda

Tunisia bareba neza niba nta COVID_19 bafite mu bakinnyi babo

Usher Komugisha (Iburyo) uzaba ashinzwe itumanaho muri FIBA AfroBasket 2021 yakira abakinnyi ba Tunisia i Kigali

Image

Umukinnyi wa Tunisia avuye gufata ibisubizo by’ibipimo bya COVID-19

PHOTOS: FERWABA

 

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − four =

Previous Post

FERWABA na MINISPORTS bashyizeho amabwiriza azakurikizwa kugira ngo abafana bazinjire mu mikino ya AfroBasket 2021

Next Post

Umunyezamu Kimenyi Yves ari mu maboko ya Police

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Umunyezamu Kimenyi Yves ari mu maboko ya Police

Umunyezamu Kimenyi Yves ari mu maboko ya Police

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.