Monday, March 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

U Bushinwa buhaye ubutumwa America na Israel bashaka kwivugana Umuyobozi w’Ikirenga mushya wa Iran

radiotv10by radiotv10
09/03/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
U Bushinwa buhaye ubutumwa America na Israel bashaka kwivugana Umuyobozi w’Ikirenga mushya wa Iran
Share on FacebookShare on Twitter

U Bushinwa buratangaza ko ishyirwaho rya Mojtaba Khamenei nk’Umuyobozi w’Ikirenga mushya wa Iran asimbuye se uherutse kwicwa, ari icyemezo kireba iki Gihugu bityo ko nta kindi gikwiye kubyivangamo, buvuga kandi ko bwamaganye icyo ari cyo cyose kigamije kumwivugana.

Ni nyuma y’amasaha macye Iran yemeje Mojtaba Khamenei, umuhungu wa Ali Khamenei nk’ugomba kumusimbura nyuma yo kwicwa n’ibitero by’indege bya Israel na Leta Zunze Ubumwe za America.

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko ubu kigendereye kwica uyu muhungu wa Ali Khamenei uherutse kwicwa n’ubundi ku bufatanye bwacyo na America.

Perezida wa US, Donald Trump na we aherutse kugaragaza ko atifuza ko  Mojtaba Khamenei agirwa umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, ndetse ko agomba kugira uruhare mu ishyirwaho ry’Umuyobozi mushya.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bushinwa, Guo Jiakun, kuri uyu wa Mbere yabwiye itangazamakuru ko kuba Iran yashyizeho umuhungu wa Khamenei bishingiye ku Itegeko Nshinga ry’iki Gihugu.

Yagize ati “U Bushinwa bwitandukanyije no kwivanga kw’ibindi Bihugu muri gahunda z’imbere za Iran ku mpamvu iyo ari yo yose, kandi ubusugire, umutekano n’ubudahangarwa bya Iran bigomba kubahwa.”

U Bushinwa butangaje ibi, mu gihe Israel na Leta Zunze Ubumwe za America, bakomeje kugaba ibitero muri Iran, ndetse iki Gihugu na cyo kikaba gikomeje kugambirira kwihimura kigaba ibitero kuri Israel no mu bindi Bihugu bifitwemo ibirindiro na America.

Ubutegetsi bw’u Bushinwa, ni umufatanyabikorwa wa Tehran, ndetse bwamaganye iyicwa ry’uwari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, ariko kandi bukaba bwarananenze ibitero bya Iran yagabye ku Bihugu by’inshuti za America.

Zhai Jun, Intumwa y’u Bushinwa mu Burasirazuba bwo Hagati, yasabye ko umwuka w’intambara uhagarara, ubwo yahuraga na Prince Faisal bin Farhan bin Abdullah, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Saudi Arabia, mu biganiro kuri iki Cyumweru.

Yagize ati “U Bushinwa burasaba impande zose guhagarika vuba na bwangu ibikorwa bya gisirikare, mu rwego rwo gucubya ko umwuka ukomeza kuba mubi, ndetse no kwirinda ko bigira ingaruka ku baturage bo mu karere k’ibi Bihugu.”

U Bushinwa na Iran, bisanganywe imikiranire mu by’ingufu n’ubucuruzi, n’ibikomoka kuri peteroli, aho umwaka ushize, 80% by’ibikomoka kuri Peteroli byavuye muri Iran, byagiye mu Bushinwa.

Mojtaba Khamenei washyizweho nk’Umuyobozi w’Ikirenga mushya wa Iran
Guo Jiakun, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bushinwa yamaganye abashaka kwivugana uyu muyobozi wo muri Iran

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × four =

Previous Post

Icyo Hon.Gatabazi avuga ku ifoto imaze imyaka 27 agaragaramo nk’umwe mu bagize ikipe

Related Posts

Iran itanze umuburo ku batekereza ko intambara izarangira vuba

Iran itanze umuburo ku batekereza ko intambara izarangira vuba

by radiotv10
09/03/2026
0

Umuyobozi wo hejuru muri Iran yatangaje ko intambara iri hagati y’iki Gihugu na Israel na Leta Zunze Ubumwe za America...

Breaking: Iran yabonye Umuyobozi w’Ikirenga mushya nyuma y’icyumweru America na Israel bishe uwari umazeho igihe

Breaking: Iran yabonye Umuyobozi w’Ikirenga mushya nyuma y’icyumweru America na Israel bishe uwari umazeho igihe

by radiotv10
09/03/2026
0

Iran yatangaje Umuyobozi w’Ikirenga wayo mushya, ari we Mojtaba Khamenei, akaba umuhungu wa Ayatollah Ali Khamenei uherutse kwicirwa mu bitero...

Iby’ingenzi bikubiye mu itangazo rihuriweho n’u Burayi na America ku bibera muri Congo

Iby’ingenzi bikubiye mu itangazo rihuriweho n’u Burayi na America ku bibera muri Congo

by radiotv10
06/03/2026
0

Itsinda Mpuzamahanga rihuriweho na Leta Zunze Ubumwe za America n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ryashyize hanze itangazo ku bibazo biri mu...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Uko abakomando ba AFC/M23 bajya kuburizamo imigambi iba icurwa na FARDC bakagaruka ntawubimenye

by radiotv10
06/03/2026
0

Umuvugizi Wungirije wa AFC/M23, Dr Balinda Oscar yatangaje ko hari abasirikare b’abakomando b’iri huriro bari hafi ya Kisangani, bagaba ibitero...

Rurangiranwa Lionel Messi muri ‘White House’, Perezida Trump yagize icyo amuvugaho

Rurangiranwa Lionel Messi muri ‘White House’, Perezida Trump yagize icyo amuvugaho

by radiotv10
06/03/2026
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump ubwo yakiraga ikipe ya Inter Miami ikinamo rurangiranwa Lionel Messi, yavuze...

IZIHERUKA

U Bushinwa buhaye ubutumwa America na Israel bashaka kwivugana Umuyobozi w’Ikirenga mushya wa Iran
AMAHANGA

U Bushinwa buhaye ubutumwa America na Israel bashaka kwivugana Umuyobozi w’Ikirenga mushya wa Iran

by radiotv10
09/03/2026
0

Icyo Hon.Gatabazi avuga ku ifoto imaze imyaka 27 agaragaramo nk’umwe mu bagize ikipe

Icyo Hon.Gatabazi avuga ku ifoto imaze imyaka 27 agaragaramo nk’umwe mu bagize ikipe

09/03/2026
UPDATE: Umuhanda uhuza Intara ebyiri mu Rwanda utari nyabagendwa wongeye gukoreshwa

UPDATE: Umuhanda uhuza Intara ebyiri mu Rwanda utari nyabagendwa wongeye gukoreshwa

09/03/2026
Iran itanze umuburo ku batekereza ko intambara izarangira vuba

Iran itanze umuburo ku batekereza ko intambara izarangira vuba

09/03/2026
Breaking: Iran yabonye Umuyobozi w’Ikirenga mushya nyuma y’icyumweru America na Israel bishe uwari umazeho igihe

Breaking: Iran yabonye Umuyobozi w’Ikirenga mushya nyuma y’icyumweru America na Israel bishe uwari umazeho igihe

09/03/2026
Umunyarwandakazi ukiri muto yegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa ya Afurika y’Iburasirazuba

Umunyarwandakazi ukiri muto yegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa ya Afurika y’Iburasirazuba

09/03/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Bushinwa buhaye ubutumwa America na Israel bashaka kwivugana Umuyobozi w’Ikirenga mushya wa Iran

Icyo Hon.Gatabazi avuga ku ifoto imaze imyaka 27 agaragaramo nk’umwe mu bagize ikipe

UPDATE: Umuhanda uhuza Intara ebyiri mu Rwanda utari nyabagendwa wongeye gukoreshwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.