Uhagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo, yibukije Ikipe y’Igihugu ko Abanyarwanda bose bayitegerejeho intsinzi mu mukino uyihuza n’iya Lesotho mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, anayizeza ko baza kuba babari inyuma.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Emmanuel Hategeka yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024, ubwo yasuraga Ikipe y’u Rwanda, aho icumbitse.
Mu kiganiro yahaye abakinnyi mbere y’amasaha macye ngo uyu mukino ube, Ambasaderi Hategeka yavuze ko “ejo rero dufite intego ikomeye. Iyo ntego ntayindi, ni intsinzi. Si ko bimeze?”
Amb. Hategeka yavuze ko ibisabwa byose kugira ngo iyi ntego igerweho bihari, bityo ko nta rwitwazo rukwiye kubaho, kuko Abanyarwanda bose babifuzaho ibyishimo.
Ati “Mufite umutoza mwiza, mufite Federasiyo ibakurikirana na Minisiteri ibashinzwe. Ntacyo mwatuburana. Icyo tubifuriza ni uko mwaserukana umucyo mugatahana intsinzi.”
Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, kandi yavuze ko na we akurikije uko yababonye ku isura ndetse n’uburyo bamaze igihe bitegura iyi mikino, iyi ntsinzi igomba kuboneka ubundi i Rwanda hakarara haririmbwa “Intsinzi bana b’u Rwanda.”
Yabizeje kandi ko Abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo biteguye kuza kubashyigikira kuri Sitade, ndetse n’abari mu Rwanda n’ahandi hose, babari inyuma.
Mu mukino uheruka, u Rwanda rwatsinzwe igitego kimwe ku busa na Benin mu mukino wabereye muri Cote d’Ivoire, byatumye u Rwanda rujya ku mwanya wa kabiri muri iri tsinda rurimo, ubu riyobowe na Lesotho bigiye guhura.
RADIOTV10