Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

U Rwanda rwagize icyo rusaba n’icyo rwizeza Amavubi afite umukino w’ishiraniro

radiotv10by radiotv10
11/06/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
U Rwanda rwagize icyo rusaba n’icyo rwizeza Amavubi afite umukino w’ishiraniro
Share on FacebookShare on Twitter

Uhagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo, yibukije Ikipe y’Igihugu ko Abanyarwanda bose bayitegerejeho intsinzi mu mukino uyihuza n’iya Lesotho mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, anayizeza ko baza kuba babari inyuma.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Emmanuel Hategeka yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024, ubwo yasuraga Ikipe y’u Rwanda, aho icumbitse.

Mu kiganiro yahaye abakinnyi mbere y’amasaha macye ngo uyu mukino ube, Ambasaderi Hategeka yavuze ko “ejo rero dufite intego ikomeye. Iyo ntego ntayindi, ni intsinzi. Si ko bimeze?”

Amb. Hategeka yavuze ko ibisabwa byose kugira ngo iyi ntego igerweho bihari, bityo ko nta rwitwazo rukwiye kubaho, kuko Abanyarwanda bose babifuzaho ibyishimo.

Ati “Mufite umutoza mwiza, mufite Federasiyo ibakurikirana na Minisiteri ibashinzwe. Ntacyo mwatuburana. Icyo tubifuriza ni uko mwaserukana umucyo mugatahana intsinzi.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, kandi yavuze ko na we akurikije uko yababonye ku isura ndetse n’uburyo bamaze igihe bitegura iyi mikino, iyi ntsinzi igomba kuboneka ubundi i Rwanda hakarara haririmbwa “Intsinzi bana b’u Rwanda.”

Yabizeje kandi ko Abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo biteguye kuza kubashyigikira kuri Sitade, ndetse n’abari mu Rwanda n’ahandi hose, babari inyuma.

Mu mukino uheruka, u Rwanda rwatsinzwe igitego kimwe ku busa na Benin mu mukino wabereye muri Cote d’Ivoire, byatumye u Rwanda rujya ku mwanya wa kabiri muri iri tsinda rurimo, ubu riyobowe na Lesotho bigiye guhura.

Amb. Emmanuel Hategeko yibukije Amavubi ko mu Rwanda babategerejeho intsinzi
Yabasabye gukotana mu mukino w’uyu munsi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + sixteen =

Previous Post

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafrique yavuze uburyo RDF yababereye icyitegererezo

Next Post

Hatewe intambwe ikomeye mu mikorere y’Urwego rw’Imari rufatiye runini Abanyarwanda benshi

Related Posts

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

IZIHERUKA

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya
AMAHANGA

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatewe intambwe ikomeye mu mikorere y’Urwego rw’Imari rufatiye runini Abanyarwanda benshi

Hatewe intambwe ikomeye mu mikorere y’Urwego rw’Imari rufatiye runini Abanyarwanda benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.