Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubugambanyi budasanzwe bw’abakekwaho kwica umusaza bakanamushinyagurira barimo n’umugore bakundanaga

radiotv10by radiotv10
29/06/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu batatu bakurikiranyweho kwica umusaza w’imyaka 64 mu Murenge wa Janja mu Karere ka Gakenke barangiza bakamukata umutwe, barimo umugore wakundanaga na nyakwigendera, ukekwaho kumugambanira kugira ngo yegukane ibihumbi 500Frw bye.

Dosiye ikubiyemo ikirego cy’aba bantu batatu, yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze, iregwamo umugore umwe n’abagabo babiri.

Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha cyabaye mu ijoro ryo ku ya 16 Kamena 2023 ahagana saa tatu, kibera mu Mudugudu wa Kinonko mu Kagari ka Gatwa mu Murenge wa Janja, Akarere ka Gakenke.

Abaregwa bavuga ko uyu mugore uregwa muri iyi dosiye, yabanje gukundana na nyakwigendera, ndetse ko uyu musaza yari yaramwizeje ko azamubera umugore.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu musaza yaje kugurisha isambu ye ayikuramo ibihumbi magana atanu (500 000 Frw), ubundi uwo mugore wari inshuti ye, agatangira kwiga imitwe y’uburyo yazayamwambura.

Ubushinjacyaha bugira buti “Ku itariki 16/06/2023 uwo mugore yaje gushukashuka wa musaza bajyana mu kabari, basangira inzoga, bigeze nka saa tatu za nijoro wa musaza atashye, uwo mugore aramuherekeza, bageze mu nzira ahamagara umwe muri ba bagabo babiri amurangira inzira banyuzemo kugira ngo baze guhura na bo bambure wa musaza amafaranga.”

Ubushinjacyaha bugakomeza buti “Abo bagabo bahise baza bahurira na bo mu nzira, noneho umwe muri bo ahita afata wa musaza amukubita hasi, abandi bafata amaguru n’amaboko, hanyuma wa mugore akora mu mufuka wa wa musaza akuramo amafaranga yari afite.”

Abo bagabo bamaze kubona ko uwo musaza yabamenye, bahisemo kumuniga, ahita apfa, ubundi umwe muri bo amukata umutwe akoresheje umuhoro, bawushyira mu gafuka, bajya kuwuhisha mu gishanga cyari hafi aho.

Mu ibazwa ryabo, aba bagabo bavuze ko impamvu baciye umutwe nyakwigendera bakajya kuwuhisha, ari uko bakekaga ko kwa muganga nibapima umurambo, bazabona abamwishe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + fifteen =

Previous Post

Umunyarwanda waburanishirizwaga mu Bufaransa yakatiwe igifungo kiruta ibindi yari yasabiwe

Next Post

Hatanzwe umucyo ku iyirukanwa ry’Abayobozi bakuru ba Rutsiro barimo Mayor

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatanzwe umucyo ku iyirukanwa ry’Abayobozi bakuru ba Rutsiro barimo Mayor

Hatanzwe umucyo ku iyirukanwa ry'Abayobozi bakuru ba Rutsiro barimo Mayor

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.