Tuesday, November 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ubutumwa buturuka muri Rayon muri Tanzania ku bafana bayo n’Abanyarwanda muri rusange

radiotv10by radiotv10
26/09/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ubutumwa buturuka muri Rayon muri Tanzania ku bafana bayo n’Abanyarwanda muri rusange
Share on FacebookShare on Twitter

Umutoza wa Rayon Sports n’umwe mu bakinnyi b’iyi kipe ubu iri kubarizwa i Dar es Salaam muri Tanzania, barasezeranya abakunzi bayo ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, intsinzi mu mukino wo kwishyura uzayihuza na Singida Black Stars yayitisindiye iwabo.

Ni umukino wo kwishyura, Rayon Sports izahuramo na Singida Black Stars muri CAF Confederation Cup.

Nubwo umukino ubanza warangiye Rayon itsinzwe igitego 1-0 i Kigali, umutoza Afhamia Lofti n’abakinnyi barimo kapiteni wungirije Emery Bayisenge, bavuga ko bizeye guhindura amateka.

Umutoza Afhamia Lofti yavuze ko we n’abakinnyi biteguye guhagararira Igihugu cyabo neza. Yagize ati “Duhagarariye Igihugu cyacu, tugomba kuba abanyembaraga, tugomba gutsinda. Abakinnyi bose bazaba biteguye kandi bazakina bashyizeho umuhate.”

Bayisenge Emery yunze mu ry’umutoza we, avuga ko umukino wo kuri uyu wa Gatandatu ari amahirwe yo kwandika amateka mashya.

Ati “Turiteguye gukora amateka, nubwo ari umukino utoroshye, twatakaje umukino ubanza, twiteguye ku mukino wa kabiri.”

Bayisenge yakomeje agaragaza ko umukino nk’uyu utsindwa n’ubushake bw’abakinnyi mu kibuga. Ati “Mu by’ukuri umukino nk’uko mbibona ni umukino w’abakinnyi. Simvuze ko abatoza badafite uruhare, ariko imikino nk’iyi iba ari iy’abakinnyi ku giti cyabo, bakifatira ibyemezo, bakaba ba nyirubwite ijana ku ijana.”

Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nzeri 2025 i Dar es Salaam, aho Rayon Sports isabwa gutsinda kugira ngo ikomeze mu kindi cyiciro.

Abedi BIGIRIMANA yagarutse mu myitozo

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 16 =

Previous Post

Amagare-Kigali: Umwongereza yegukanye Shampiyona y’Isi mu Ngimbi noneho Umunyarwanda abasha gusoza

Next Post

Ibisobanuro byatanzwe ku ifoto yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga nabyo byazamuye impaka

Related Posts

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

by radiotv10
18/11/2025
0

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura RMC rwongeye kwibutsa abanamakuru bakora ibiganiro bya siporo ko ibitangazamakuru bakorera atari imiyoboro yo gutambukirizamo ubutumwa bwo...

Bitunguranye inama idasanzwe yari yatumijwe muri Rayon yasubitswe ku mpamvu itazwi

Bitunguranye inama idasanzwe yari yatumijwe muri Rayon yasubitswe ku mpamvu itazwi

by radiotv10
17/11/2025
0

Umuyobozi w’Urwego rw'Ikirego rw’Umuryango wa Rayon Sports, Paul Muvunyi yatangaje ko Inama y’Inteko Rusange yari yatumije, isubitswe, ikazaba igihe kizatangazwa....

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

by radiotv10
14/11/2025
0

Nyuma yuko Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, atangaje ko ikipe yamaze gutandukana n’umutoza Afahmia Lotfi kubera umusaruro muke, ibintu...

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Perezida wa Rayon yizeje gukemura burundi bimwe mu bibazo biyibereye umutwaro

by radiotv10
13/11/2025
0

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yatangaje ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye gukemura burundu ikibazo cy’umutoza Robertinho ndetse n’icya...

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

by radiotv10
12/11/2025
0

Tombola y’amatsinda y’Igikombe cya Afurika muri Handball (Men’s Handball Africa Cup of Nations) kizabera mu Rwanda mu kwezi kwa mbere...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura
MU RWANDA

Igikekwa ku musaza wari wagiye gusangira urwagwa n’umuvandimwe we bakaza kumusanga mu mugezi yarapfuye

by radiotv10
18/11/2025
0

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

18/11/2025
Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

18/11/2025
Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

18/11/2025
Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

18/11/2025
Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

18/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibisobanuro byatanzwe ku ifoto yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga nabyo byazamuye impaka

Ibisobanuro byatanzwe ku ifoto yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga nabyo byazamuye impaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igikekwa ku musaza wari wagiye gusangira urwagwa n’umuvandimwe we bakaza kumusanga mu mugezi yarapfuye

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.