Annet Murava, umugore wa Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsinda bivugwa ko ari we yagikoreye, yanditse ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, buherekejwe n’ifoto bari kumwe, aca amarenga ko amukunda.
Ni nyuma y’iminsi micye Habiyaremye Zacharie alias ‘Bishop Gafaranga’ afatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, cyasomwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 23 Gicurasi 2025.
Mu butumwa bwatanzwe n’umugore we Annet Murava, abunyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram yashyizeho ifoto ari kumwe na Bishop Gafaranga ubwo bakoraga ubukwe bizihiwe bari kubyina bacigariye ikirahure cy’icyo bariho banywa, arangije ashyiraho ubutumwa bwo mu magambo y’icyongereza bugira buti “God’s Perfect Design” ubundi arenzaho akarangabyiyumviro k’umutima ushushanya urukundo.
Ni ubutumwa bugoye kububonera igisobanuro, gusa umuntu agenekereje, yashakaga kugaragaza ko “Urukundo rwabo Imana yaruhaye ishusho ihebuje.”
Nyuma yuko Bishop Gafaranga atawe muri yombi mu ntangiro z’uku kwezi, tariki Indwi Gicurasi, havuzwe amakuru ko icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina akekwaho, yagikoreye umugore we Annet Murava watangaje ubu butumwa.
Ubwo Bishop Gafaranga yagezwaga imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata mu cyumweru gishize kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, Ubushinjacyaha bwasabye Umucamanza ko yashyira iburanisha mu muheezo ku bw’impamvu mbonezabupfura, bishingiye ku byagombaga kuvugirwamo.

RADIOTV10