Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ubutumwa bw’urujijo bw’umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho kumuhohotera

radiotv10by radiotv10
28/05/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Ubutumwa bw’urujijo bw’umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho kumuhohotera
Share on FacebookShare on Twitter

Annet Murava, umugore wa Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsinda bivugwa ko ari we yagikoreye, yanditse ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, buherekejwe n’ifoto bari kumwe, aca amarenga ko amukunda.

Ni nyuma y’iminsi micye Habiyaremye Zacharie alias ‘Bishop Gafaranga’ afatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, cyasomwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 23 Gicurasi 2025.

Mu butumwa bwatanzwe n’umugore we Annet Murava, abunyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram yashyizeho ifoto ari kumwe na Bishop Gafaranga ubwo bakoraga ubukwe bizihiwe bari kubyina bacigariye ikirahure cy’icyo bariho banywa, arangije ashyiraho ubutumwa bwo mu magambo y’icyongereza bugira buti “God’s Perfect Design” ubundi arenzaho akarangabyiyumviro k’umutima ushushanya urukundo.

Ni ubutumwa bugoye kububonera igisobanuro, gusa umuntu agenekereje, yashakaga kugaragaza ko “Urukundo rwabo Imana yaruhaye ishusho ihebuje.”

Nyuma yuko Bishop Gafaranga atawe muri yombi mu ntangiro z’uku kwezi, tariki Indwi Gicurasi, havuzwe amakuru ko icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina akekwaho, yagikoreye umugore we Annet Murava watangaje ubu butumwa.

Ubwo Bishop Gafaranga yagezwaga imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata mu cyumweru gishize kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, Ubushinjacyaha bwasabye Umucamanza ko yashyira iburanisha mu muheezo ku bw’impamvu mbonezabupfura, bishingiye ku byagombaga kuvugirwamo.

Ifoto yifashishijwe na Annet Murava

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 8 =

Previous Post

Col.Patrick Nyirishema wa RDF wigeze kuyobora RURA yarangije muri Kaminuza ya Gisirikare ya Kenya

Next Post

Agezweho: Hagati ya AFC/M23 na Wazalendo urugamba rwongeye kwambikana

Related Posts

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi uzwiho ubuhanga mu gusoma amakuru kuri Televiziyo, yatangaje itariki azakoreraho ubukwe n’umukunzi we. Uyu munyamakuru ukorera...

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Umuhanzi w’icyamamare Israel Mbonyi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga inkomoko y’igitaramo akora buri mwaka kuri Noheli kitwa ICYAMBU, ukuntu yanganga amazina...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

by radiotv10
17/12/2025
0

Abarimo umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, na bagenzi be baregwa ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni, bafatiwe icyemezo cyo gufungwa...

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy uri mu myiteguro yo gukorana ubukwe n’umuraperi Shizzo, yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano...

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

by radiotv10
12/12/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yizihije isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025,...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Agezweho: Hagati ya AFC/M23 na Wazalendo urugamba rwongeye kwambikana

Agezweho: Hagati ya AFC/M23 na Wazalendo urugamba rwongeye kwambikana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.