Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, yagaragaje ko umwaka ushize wa 2025 yawuhuriyemo na byinshi bimukomeretsa umutima, anahishura ko atangiye uyu mushya ari wenyine atakiri kumwe n’uwo yavugaga ko ari umugore we, ariko ko yiyemeje gukomeza urugendo ari mushya.
Ni mu butumwa uyu muhanzi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yatangiye agira ati “Ndashimira Imana yatumye ndangiza umwaka wa 2025 ndi amahoro, nubwo utari woroshye.”
Yakomeje agira ati ”Nahuye na byishi bihahamura umutima wajye, ibibazo by’urusobe ku buryo iyo hataba imbaraga zawe mwami ubu mba ndi ahandi, warakoze kunyereka abantu bihinduranya nk’inzoka, inshuti zuzuye uburyarya zose wazegejeyo kugeza no ku rushako rwajye ariko nemeye ukuri niga kubyakira.”
Arongera ati “Imana yakoze mu buryo bwayo, itandukanya ururo n’uburo, inyereka aho ngomba gukomeza n’aho ngomba kurekera. Si buri kintu cyose kibaho uko twabyifuzaga, ariko byose bibera impamvu nzima.”
Uyu muhanzi yaboneyeho gushimira umuryango we n’inshuti bamubaye hafi muri ibyo bihe bigoye. Ati “Urukundo n’inkunga mwanyeretse byamfashije gukomeza.”
Akomeza agira ati “Ubu ndinjira mu mwaka wa 2026 ndi mushya, ndi jyenyine, ariko mfite amahoro. Niringiye Imana, niteguye gutangira ubuzima bushya, niga ku byabaye. Mwami nyobora inzira zanjye, unyegereze ibyiza, kandi ukomeze umpe amahoro.”
Ibibazo by’uyu muhanzi byakomeye nyuma yuko hasakaye amashusho ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo yitaga ko ari umugore we, byatumye hari abatabwa muri yombi barimo Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man wabanye mu nzu imwe n’uyu muhanzi ari n’inshuti.
RADIOTV10










