Saturday, January 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ubutumwa bwuzuye agahinda bw’umuhanzi Yampano bw’ibyamubayeho muri 2025

radiotv10by radiotv10
03/01/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, yagaragaje ko umwaka ushize wa 2025 yawuhuriyemo na byinshi bimukomeretsa umutima, anahishura ko atangiye uyu mushya ari wenyine atakiri kumwe n’uwo yavugaga ko ari umugore we, ariko ko yiyemeje gukomeza urugendo ari mushya.

Ni mu butumwa uyu muhanzi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yatangiye agira ati “Ndashimira Imana yatumye ndangiza umwaka wa 2025 ndi amahoro, nubwo utari woroshye.”

Yakomeje agira ati ”Nahuye na byishi bihahamura umutima wajye, ibibazo by’urusobe ku buryo iyo hataba imbaraga zawe mwami ubu mba ndi ahandi, warakoze kunyereka abantu bihinduranya nk’inzoka, inshuti zuzuye uburyarya zose wazegejeyo kugeza no ku rushako rwajye ariko nemeye ukuri niga kubyakira.”

Arongera ati “Imana yakoze mu buryo bwayo, itandukanya ururo n’uburo, inyereka aho ngomba gukomeza n’aho ngomba kurekera. Si buri kintu cyose kibaho uko twabyifuzaga, ariko byose bibera impamvu nzima.”

Uyu muhanzi yaboneyeho gushimira umuryango we n’inshuti bamubaye hafi muri ibyo bihe bigoye. Ati “Urukundo n’inkunga mwanyeretse byamfashije gukomeza.”

Akomeza agira ati “Ubu ndinjira mu mwaka wa 2026 ndi mushya, ndi jyenyine, ariko mfite amahoro. Niringiye Imana, niteguye gutangira ubuzima bushya, niga ku byabaye. Mwami nyobora inzira zanjye, unyegereze ibyiza, kandi ukomeze umpe amahoro.”

Ibibazo by’uyu muhanzi byakomeye nyuma yuko hasakaye amashusho ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo yitaga ko ari umugore we, byatumye hari abatabwa muri yombi barimo Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man wabanye mu nzu imwe n’uyu muhanzi ari n’inshuti.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 5 =

Previous Post

Icyo Umuvugizi wa RIB yasubije uwamubajije niba kugurira agafanta Umugenzacyaha byemewe

Related Posts

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

by radiotv10
02/01/2026
0

Umunyamakuru Fiona Mbabazi umaze imyaka ane asezeye igitangazamakuru yakoreraga, agiye kumvikana ku yindi radio yo mu Rwanda, imaze iminsi iri...

Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahishuye ko we n’umugabo we w’Umunya-Israel benda kwibaruka

Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahishuye ko we n’umugabo we w’Umunya-Israel benda kwibaruka

by radiotv10
02/01/2026
0

Umunyamideli Isimbi Model yasangije abantu ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza yenda kwibaruka imfura ye n’umugabo we w’Umunya-Israel Shaul Hatzir bamaze...

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

by radiotv10
02/01/2026
0

Amateka yiyanditse mu myidagaruro yo mu Rwanda, nyuma yuko ibyifujwe na benshi bikanazamura impaka, bibaye. Nta bindi ni igitaramo cyahuriyemo...

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

by radiotv10
31/12/2025
0

Nzayisenga Modeste uzwi nk'Umupfumu Rutangarwamaboko, yahanuye umubyeyi w’umwana umwe, Uwicyeza Pamella akaba umugore w’umuhanzi The Ben wagaragaye yambaye umwenda ugaragaza...

Hamenyekanye aho kurangiriza umwaka no gutangirira umushya uri mu byishimo muri Kigali

Hamenyekanye aho kurangiriza umwaka no gutangirira umushya uri mu byishimo muri Kigali

by radiotv10
31/12/2025
0

Hatangajwe ahantu hazaturikirizwa ibishashi mu rwego rwo kwishimira umwaka mushya wa 2026 ubura amasaha ngo ugere, harimo aho abantu bateganyirijwe...

IZIHERUKA

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza
IBYAMAMARE

Ubutumwa bwuzuye agahinda bw’umuhanzi Yampano bw’ibyamubayeho muri 2025

by radiotv10
03/01/2026
0

BREAKING: Herekanywe abakekwaho ubujura buhambaye bw’imodoka zirimo izihenze

Icyo Umuvugizi wa RIB yasubije uwamubajije niba kugurira agafanta Umugenzacyaha byemewe

03/01/2026
Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda

Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda

03/01/2026
Let’s Talk About Abortion: A Simple Debate

Let’s Talk About Abortion: A Simple Debate

03/01/2026
Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

02/01/2026
Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

02/01/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bwuzuye agahinda bw’umuhanzi Yampano bw’ibyamubayeho muri 2025

Icyo Umuvugizi wa RIB yasubije uwamubajije niba kugurira agafanta Umugenzacyaha byemewe

Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.