Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwinjije mu gisirikare cyaryo abandi basirikare 9 350 bakurikiye abandi 7 400 ryari riherutse kwakira, aho Maj Gen Makenga yabibukije ko intego yabo ari ugukuraho ubutegetsi bwakomwe n’imigirire mibi.
Amakuru yatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka kuri iki Cyumweru tariki 05 Ukwakira 2025, avuga ko “habaye umuhango wo gusoza imyitozo ya gisirikare ku Bakomando bashya barenga 9 350, wabaye tariki 01 Ukwakira 2025 i Tchanzu muri Kivu ya Ruguru.”
Kanyuka kandi yagaragaje amashusho y’uyu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, aho aba basirikare bashya banagaragaje imwe mu myitozo bahawe.
Aba basirikare bigaragara ko barimo n’ab’igitsinagore, batojwe kurwanisha intwari zirimo izoroheje ndetse n’iza rutura, kimwe n’imyitozo nkarishyamubiri yabafasha guhangana n’umwanzi bakoresheje imbaraga z’umubiri.
Mu butumwa Gen Makenga yagejeje kuri aba basirikare bashya ba AFC/M23, yabibukije ko iki gisirikare, ari icyo kubohora Igihugu hagamijwe kuzanira DRC impinduka.
Ati “Igihugu cyacu cyasenywe kuva cyera n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, bwica abaturage b’Igihugu uko babyishakiye, barica abasivile babaziza ubwoko bwabo, abandi benshi bakaba impunzi. Ni yo mpamvu ARC (M23) yahagurutse kugira ngo igarure ubuyobozi bwiza.”
Gen Makenga wabazaga aba basirikare bashya niba biteguye guharanira izi ntego za AFC/M23, yabibukije ko baje gufasha bagenzi babo basanzwe muri iki Gisirikare, kugera ku ntego yabo yo gukuraho ubutegetsi bwimakaje amacakubiri muri DRC.
Ati “Igihugu cyacu gikeneye kubohorwa, abantu bose bakirimo bakeneye kubohorwa, ibyo rero ni akazi kacu nka M23, nk’igisirikare cyacu. Igihugu cyacu kigomba kubahwa, tugomba kucyubaka, abaturage bacu bakeneye kubahwa, bakeneye igisirikare kizima.”
Gen Makenga kandi yongeye gusaba aba basirikare kuzarangwa n’imyitwarire iboneye, itandukanye n’igaragazwa n’aba Leta ya Kinshasa, bokamwe n’ingeso mbi z’ubujura, gufata ku ngufu abagore, no kwica abaturage b’inzirakarengane.
Ati “Abaturage bazabubahira kuba mwitwaye neza, ibyo rero ni akazi gakomeye, mugomba kurangwa n’imyitwarire iboneye yo hejuru, niba uri mu Gihugu cyawe mu Gihugu cy’abaturage kirimo abaturage bari mu bibazo, mugomba kubashyira imbere. Ntimugende ngo mutangire kwiba, kuko abaturage bacu bahuye n’ibyo bibazo igihe kinini, rero ntimukwiye kubasonga.”
Aba basirikare barenga ibihumbi 9 binjiye mu gisirikare hatarashira ukwezi, AFC/M23 nanone yungutse abandi 7 437 bo barangije muri Nzeri, tariki 14, aho na bwo umuhango wo kubinjiza mu gisirikare wayobowe na Maj Gen Sultani Makenga.


RADIOTV10