Umuhanzikazi Knowless yifurije isabukuru nziza umugabo we Ishimwe Clement, akoresheje amagambo aryohereye, amushimira uburyo yamubereye uw’agaciro gakomeye mu buzima bwe.
Mu butumwa Knowless Butera yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, uyu muhanzikazi yavuze ko umugabo we Clement yagize isabukuru y’amavuko.
Yagize ati “Uyu munsi, umuntu w’agatangaza akaba n’umuntu w’indashyikirwa, yavutse. Uwo nshobora kwita inshuti yanjye y’ubuzima bwanjye, urutare rwabakiyeho umuryango wacu, uhora anshyigikiye muri byose.”
Butera Knowless yakomeje agaragaza ko umugabo we Clement ari umwe mu bo azi bakora cyane, akorera umuryango we, kandi akaba umuhanga udasanzwe.
Ati “Clement Ishimwe, buri munsi duha agaciro ubwitange bwawe, impano yawe, n’uburyo ukomeza kwita ku bintu. Rero uyu munsi, ikintu cyonyine njye n’abakobwa [abana babo] twakora, ni ugushimira Imana. tuyishimira ku bw’ubuzima bwawe, imbaraga zawe n’umugisha wo kukugira mu buzima bwacu.”
Knowless akomeza yifuriza Clement ko uyu mwaka yinjiyemo uzakomeza kumubera w’ibyishimo, ubuzima bwiza, gutsinda ndetse n’amahoro.
Asoza agira ati “Njye n’abakobwa turagukunda bihebuje kuruta amagambo yabisobanura, no kurusha ubuzima ubwabwo.”
Knowless na Clement bamaze imyaka ikenda (9) basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo, aho bakoze ubukwe muri Kanama 2016.

RADIOTV10