Saturday, September 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

radiotv10by radiotv10
08/07/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, SINEMA
0
Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filimi, Kazungu Emmanuel uzwi nka Mitsutsu, yambitse impeta umukunzi we, amwizeza ko atazigera yicuza igihe cyose bazamarana.

Iki gikorwa cyo kwambika impeta umukunzi we uzwi nka Nana, cyatangajwe na Mitsutsu ubwe mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze buherekejwe n’amafoto yafashwe ubwo yambikaga impeta uyu mukobwa yasabye ko bazarushingana.

Muri ubu butumwa, uyu munyarwenya yongeye kubwira umukunzi we amukunda urukundo ruzira uburyarya, kandi ko azahora amukunda igihe cyose bazamarana.

Yagize ati “Urukundo rugira igisobanuro iyo ndi kumwe nawe, wakoze kunyemerera kuba uwange iteka ryose imbere y’incuti n’abavandimwe ndetse n’isi yose muri rusange.”

Kazungu Emmanuel uzwi nka Mitsutsu, yasoje ubutumwa bwe agira ati “Ntuzicuza isegonda na rimwe tuzamarana. Ndagukunda.”

Ibi birori byari byitabiriwe na zimwe mu nshuti ku mpande zombi byumwihariko Mitsutsu, ziganjemo abasanzwe bazwi mu ruganda rwa sinema nyarwanda, barimo umunyarwenya mugenzi we uzwi nka Nyaxo, ndetse n’uzwi nka Soloba usanzwe akina filimi.

Mitsutsu yambitse impeta umukunzi we nyuma y’iminsi agaragaza agahinda kenshi avuga ko bashwanye, amwinginga ku mbuga nkoranyambaga, ngo basubirane.

Mitsutsu yatereye ivi umukunzi we amusaba ko bazarushingana

Nyaxo uzwi na we mu gutera urwenya yitabiriye ibi birori
Hamwe na mugenzi wabo uzwi nka Soloba
Mitsutsu n’ubundi yongeye kuganzwa n’amarangamutima araturika ararira
Yasezeranyije umukunzi we kuzamukunda bizira uburyarya

Inshuti zaje kubashyigikira

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + eleven =

Previous Post

Eng.-Why is DRC bringing in more mercenaries, drones, and heavy weapons? Peace Deal raises concerns

Next Post

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ rwasohowemo umugore we bikamubabaza

Related Posts

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

by radiotv10
12/09/2025
0

Umuhanzi Israel Mbonyicyambu wamenyekanye nka Israel Mbonyi, yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ya gatanu y’indirimbo ze azamurikira Abaturarwanda mu...

Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa

Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa

by radiotv10
11/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abahanzikazi babiri, Ariel Wayz na Babo Ekeight bafunzwe bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, nyuma yuko bakorewe ibizamini....

Umucyo ku bukwe bwavugwaga hagati y’umukinnyikazi wa filimi uzwi mu Rwanda n’icyamamare muri Afurika

Umucyo ku bukwe bwavugwaga hagati y’umukinnyikazi wa filimi uzwi mu Rwanda n’icyamamare muri Afurika

by radiotv10
10/09/2025
0

Umukinnyi wa filimi Igihozo Nshuti Mireille yateye utwatsi amakuru akomeje gucicikana avuga ko afite ubukwe mu kwezi gutaha, azakorana n’umunyarwenya...

Umunyamakuru Rugaju Reagan bwa mbere kuva yafungurwa yumvikanye kuri radio hahita hamenyekana iyo azakoraho

Umunyamakuru Rugaju Reagan bwa mbere kuva yafungurwa yumvikanye kuri radio hahita hamenyekana iyo azakoraho

by radiotv10
10/09/2025
0

Umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju, uzwi mu biganiro bya Siporo, yongeye kumvikana kuri radio, ari na yo agiye gukorera...

Bwa mbere umuhanzi Niyo Bosco yagaragaje umukobwa bamaze igihe bakundana mu ibanga

Bwa mbere umuhanzi Niyo Bosco yagaragaje umukobwa bamaze igihe bakundana mu ibanga

by radiotv10
09/09/2025
0

Umuhanzi Niyo Bosco yagaragaje umukobwa bakundana, amugenera amagambo aryohereye amwifuriza isabukuru nziza, amwibutsa ko yavukiye kugira ngo umutima we umukunde...

IZIHERUKA

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda
FOOTBALL

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

by radiotv10
13/09/2025
0

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

13/09/2025
Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

13/09/2025
Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

13/09/2025
Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

12/09/2025
Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ rwasohowemo umugore we bikamubabaza

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ rwasohowemo umugore we bikamubabaza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.