Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

radiotv10by radiotv10
03/11/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Samia Suluhu Hassan uherutse gutorerwa kuyobora Tanzania, yarahiriye kuyobora iki Gihugu, asezeranya abagituye ko inzego z’iperereza ziri kurikora kugira ngo zimeye impamvu abanyamahanga bamaze iminsi bateza akavuyo mu Gihugu cye, anabizeza kugarura ituze.

Perezida Dr. Samia Suluhu Hassan yasubiyemo indahiro z’ubwoko butatu. Iyo kurinda Igihugu, iyo gukorana akazi ubwitange nta mususu, n’iyo guharanira ubumwe bw’Abanya-Tanzaniya.

Abaturage bari bakurikiye uyu muhango wabaye mu buryo budasanzwe, bakiranye ubwuzu iyi ndahiro y’Umukuru w’Igihugu cyabo, bihita bishyira iherezo ku migambi y’abaturage bari bamaze iminsi batwika inzu, ibinyabiziga, bakanica abashinzwe umutekano. Ibyo babifataga nk’uburyo bwo kuburizamo iki gikorwa cyabaye uyu munsi.

Ijambo rya Perezida Samia Hassan ryibanze kuri ibyo bikorwa by’abatamwera yise ko batari mu muco w’Abanya-Tanzania.

Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko hari abanyamahanga babifatiyemo. Ubu ngo inzego z’umutekano ziri gukora icyo zishinzwe.

Yagize ati “Twababajwe n’ibikorwa bihungabanya amahoro, byapfiriyemo abantu bikanangiza imitungo y’Igihugu n’iy’abantu ku giti cyabo. Ibyo byabereye mu bice bitandukanye by’Igihugu. Ukurikije ibyabaye, ukareba umuco n’imyumvire y’Abanya-Tanzania; ubona ko ibyabaye atari ibitanzania.

Ntabwo twatangajwe n’uko bamwe mu rubyiruko rwafatiwe muri ibyo bikorwa; twasanze ari abanyamahanga. Inzego zacu zishinzwe umutekano ziri gukora iperereza ngo zimenye ikibyihishe inyuma. Ziri no gukora ibishoboka byose kugira ngo Igihugu cyacu gisubire mu bihe bisanzwe.

Abayobozi b’inzego z’ibanze na bo ndabasaba ko bahita basubiza Igihugu mu buzima busanzwe icyarimwe.”

Perezida Samia utangiye urugendo rw’imyaka itanu ku buyobozi bw’Igihugu; yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu gushyira hamwe abaturag be, gusa akabasaba gushyira hanze ubwigomeke.

Yagize ati “Kimwe mu biranga umuntu ni ukutanyurwa. Imana yonyine ni yo ifite byose. Ni yo mpamvu igihe cyose abantu twagiranye ibibazo; tuba tugomba kumvikana binyuze mu biganiro. Igisubizo nyacyo ni cyo kiduhuza, ariko nanjye nzakora inshingano zanjye zo kunga ubumwe bw’Igihugu cyose.

Ndabasaba guhitamo ubworoherane mu mwanya wo kwigomeka. Mugire impuhwe mureke umujinya. Igihugu cyacu ni kimwe kandi gifite imbaraga zirenze iz’umuntu uwo ari we wese.

Demokarasi ntabwo ireberwa ku izina ry’uwatsinze amatora, ahubwo ipimirwa ku buryo twuzuza inshingano zacu nyuma y’amatora.”

Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan warahiye uyu munsi; yatsinze bagenzi be 16 bari bahanganiye uyu mwanya. Mu baturage bangana na miliyoni 37,6 bari ziyandikishije gutora; abagera kuri miliyoni 31.9 bose baramutoye, byatumye agira amajwi 97.66%.

Ariko iyo mibare ntiyabujije igice kimwe cy’abaturage kwigabiza imihanda. Imiryango mpuzamahanga imwe yagaragaje ko ayo matora yabayemo inenge zikomeye. Icyakora Perezida Samia Suluhu Hassan yavuze ko raporo z’indorerezi zitandukanye n’ibyo bavuga.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 3 =

Previous Post

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Next Post

Imbamutima z’abahereweho mu bikorwa bizatuma babona indangamuntu koranabuhanga mu Rwanda

Related Posts

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

by radiotv10
18/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta...

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Imbamutima z’abahereweho mu bikorwa bizatuma babona indangamuntu koranabuhanga mu Rwanda

Imbamutima z’abahereweho mu bikorwa bizatuma babona indangamuntu koranabuhanga mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.