Perezida Samia Suluhu Hassan uherutse gutorerwa kuyobora Tanzania, yarahiriye kuyobora iki Gihugu, asezeranya abagituye ko inzego z’iperereza ziri kurikora kugira ngo zimeye impamvu abanyamahanga bamaze iminsi bateza akavuyo mu Gihugu cye, anabizeza kugarura ituze.
Perezida Dr. Samia Suluhu Hassan yasubiyemo indahiro z’ubwoko butatu. Iyo kurinda Igihugu, iyo gukorana akazi ubwitange nta mususu, n’iyo guharanira ubumwe bw’Abanya-Tanzaniya.
Abaturage bari bakurikiye uyu muhango wabaye mu buryo budasanzwe, bakiranye ubwuzu iyi ndahiro y’Umukuru w’Igihugu cyabo, bihita bishyira iherezo ku migambi y’abaturage bari bamaze iminsi batwika inzu, ibinyabiziga, bakanica abashinzwe umutekano. Ibyo babifataga nk’uburyo bwo kuburizamo iki gikorwa cyabaye uyu munsi.
Ijambo rya Perezida Samia Hassan ryibanze kuri ibyo bikorwa by’abatamwera yise ko batari mu muco w’Abanya-Tanzania.
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko hari abanyamahanga babifatiyemo. Ubu ngo inzego z’umutekano ziri gukora icyo zishinzwe.
Yagize ati “Twababajwe n’ibikorwa bihungabanya amahoro, byapfiriyemo abantu bikanangiza imitungo y’Igihugu n’iy’abantu ku giti cyabo. Ibyo byabereye mu bice bitandukanye by’Igihugu. Ukurikije ibyabaye, ukareba umuco n’imyumvire y’Abanya-Tanzania; ubona ko ibyabaye atari ibitanzania.
Ntabwo twatangajwe n’uko bamwe mu rubyiruko rwafatiwe muri ibyo bikorwa; twasanze ari abanyamahanga. Inzego zacu zishinzwe umutekano ziri gukora iperereza ngo zimenye ikibyihishe inyuma. Ziri no gukora ibishoboka byose kugira ngo Igihugu cyacu gisubire mu bihe bisanzwe.
Abayobozi b’inzego z’ibanze na bo ndabasaba ko bahita basubiza Igihugu mu buzima busanzwe icyarimwe.”
Perezida Samia utangiye urugendo rw’imyaka itanu ku buyobozi bw’Igihugu; yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu gushyira hamwe abaturag be, gusa akabasaba gushyira hanze ubwigomeke.
Yagize ati “Kimwe mu biranga umuntu ni ukutanyurwa. Imana yonyine ni yo ifite byose. Ni yo mpamvu igihe cyose abantu twagiranye ibibazo; tuba tugomba kumvikana binyuze mu biganiro. Igisubizo nyacyo ni cyo kiduhuza, ariko nanjye nzakora inshingano zanjye zo kunga ubumwe bw’Igihugu cyose.
Ndabasaba guhitamo ubworoherane mu mwanya wo kwigomeka. Mugire impuhwe mureke umujinya. Igihugu cyacu ni kimwe kandi gifite imbaraga zirenze iz’umuntu uwo ari we wese.
Demokarasi ntabwo ireberwa ku izina ry’uwatsinze amatora, ahubwo ipimirwa ku buryo twuzuza inshingano zacu nyuma y’amatora.”
Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan warahiye uyu munsi; yatsinze bagenzi be 16 bari bahanganiye uyu mwanya. Mu baturage bangana na miliyoni 37,6 bari ziyandikishije gutora; abagera kuri miliyoni 31.9 bose baramutoye, byatumye agira amajwi 97.66%.
Ariko iyo mibare ntiyabujije igice kimwe cy’abaturage kwigabiza imihanda. Imiryango mpuzamahanga imwe yagaragaje ko ayo matora yabayemo inenge zikomeye. Icyakora Perezida Samia Suluhu Hassan yavuze ko raporo z’indorerezi zitandukanye n’ibyo bavuga.
David NZABONIMPA
RADIOTV10










