Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ubutumwa Yampano yageneye abafana n’Abanyarwanda muri rusange ku by’amashusho yavuzweho byinshi

radiotv10by radiotv10
13/11/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Ubutumwa Yampano yageneye abafana n’Abanyarwanda muri rusange ku by’amashusho yavuzweho byinshi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, yasabye imbabazi abafana be n’Abanyarwanda bose muri rusange ku bw’amashusho ye y’ibanga yagiye hanze, avuga ko ari ihohoterwa rikomeye yakorewe kandi ko inzego zibishinzwe ziri kubikoraho iperereza.

Ni mu butumwa uyu muhanzi yatanze nyuma yuko hasakaye amashusho y’urukozasoni agaragaramo uyu muhanzi ari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we, bikazamura impaka ndende.

Mu itangazo yashyize hanze avuga ko rigenewe abafana be, itangazamakuru n’Umuryango w’Abanyarwanda wose, Yampano yatangiye yibutsa ko izina rye ryamenyekanye kubera gushyigikirwa n’abantu ku bw’impano afite mu muziki.

Akomeza agira ati “Mbere na mbere, ndashaka gusaba imbabazi bivuye ku mutima ku bw’agahinda n’umubabaro byatewe n’ibyabaye vuba aha byo gushyira ahagaragara videwo yihariye ku buryo budakurikije amategeko.”

Arongera ati “Ibi byabaye ihohoterwa rikomeye kandi ribabaza cyane, kandi ndicuza nanasaba imbabazi uwo ari we wese iyi video yaba yagezeho, abafana banjye, itangazamakuru ndetse n’umuryango wacu w’Abanyarwanda dusangiye ufite indangagaciro zo kwiyubaha.”

Muri iri tangazo, Yampano avuga ko inzego zibishinzwe ziri gukora iperereza kuri iki kibazo, kandi ko yizeye ko azahabwa ubutabera, ku buryo ababikoze bazabihanirwa.

Ati “Ndimo ndafatanya na bo byimazeyo kandi nizeye inzira yo gutanga ubutabera.”

Yaboneyeho gusaba abantu kurekera gukwirakwiza ariya mashusho. Ati “Hagati aho, ndasaba buri wese, cyane cyane abashobora kuba bagisangira cyangwa bakwirakwiza videwo, kubihagarika ako kanya. Ibikorwa nk’ibi ntabwo byemewe ahubwo ni ibinyuranyije n’amategeko, kuko bikomeza kwangiza ubuzima bwite, n’isura yanjye nk’umuhanzi.”

Yampano kandi yanaboneyeho kwizeza abafana be ko ibyabaye bitamuca intege mu mwuga we w’ubuhanzi, ahubwo ko azakomeza gushyira hanze ibihangano.

Ati “niyemeje gukomeza guhanga umuziki mwiza uduhuza. Ndasezeranya ko nzabivamo nkomeye cyane, mpanga indirimbo zubaka n’umuryango Nyarwanda.”

Uyu muhanzi kandi aherutse gutangaza ko yamaze gutanga ikirego kiregwamo uwitwa Patrick Ishimwe uzwi nka Pazzo, banigeze kubana amufasha gucunga imbuga nkoranyambaga ze, anashinja kuba ari we uri inyuma y’isakara ry’ariya mashusho.

Yampano atangaza ko uyu wahoze ari inshuti ye, ari we wari ufite ariya mashusho yafashe mu buryo bw’ibanga abyumvikanyeho n’umukunzi we, ndetse ko yigeze kubimukangisha ko azayashyira hanze, nyuma yuko bagiranye ibibazo byazamuwe no kuba yaramusabye kwimuka kugira ngo abashe kwisanzurana n’umukunzi we bari batangiye kubana.

Yampano arasaba imbabazi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 1 =

Previous Post

Israel Mbonyi yatangaje igihe hazabera igitaramo ngarukamwaka cye kiba gitegerejwe na benshi

Next Post

President Kagame calls for action and collaboration to drive Africa’s digital transformation

Related Posts

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

by radiotv10
12/01/2026
0

Umunyarwenya Etienne Iryamukuru wamamaye muri ‘Bigomba Guhinduka’, yagaragaje umukunzi we amwibutsa ko amukunda uruhora rukura. Ni mu butumwa uyu munyarwenya...

Producer ukiri muto mu Rwanda yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika

Producer ukiri muto mu Rwanda yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika

by radiotv10
12/01/2026
0

Mugisha Fred Robinson uzwi nka Element Eleeh mu gutanganya umuziki no mu buhanzi, yegukanye igihembo cya Producer mwiza w’umwaka (Best...

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

by radiotv10
09/01/2026
0

Many people associate weekends with spending money, eating out, shopping, traveling, or entertainment. But enjoying your weekend doesn’t have to...

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

by radiotv10
09/01/2026
0

Umunyamideri Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model wari uherutse kugaragaza amafoto yenda kwibaruka, yagaragaje amashimwe yuko yibarutse umwana we n’umugabo...

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

by radiotv10
09/01/2026
0

Have you ever noticed how your parents’ old clothes suddenly look trendy again? One day it’s flared jeans, the next...

IZIHERUKA

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe
FOOTBALL

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

by radiotv10
14/01/2026
0

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

14/01/2026
Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

13/01/2026
Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
President Kagame calls for action and collaboration to drive Africa’s digital transformation

President Kagame calls for action and collaboration to drive Africa’s digital transformation

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.