Thursday, June 5, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubwiyongere bwo kwiheba no kwigunga mu batuye Isi bwatumye hafatwa icyemezo kidasanzwe

radiotv10by radiotv10
27/11/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO, UDUSHYA
0
Ubwiyongere bwo kwiheba no kwigunga mu batuye Isi bwatumye hafatwa icyemezo kidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS/WHO, ritangaza ko ikibazo cyo kwiheba no kwigunga biri kugaragara muri bamwe mu batuye Isi, gikomeje gukaza umurego, ari na byo byanatumye hashyirwaho itsinda rigamije kugabanya ubukana bw’iki kibazo.

Iri tsinda ryashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, rigamije kwigisha abatuye Isi, ingaruka zo kwigunga no kwiheba.

Iri shami kandi rigaragaza ko ingaruka z’iki kibazo cyo kwigunga, zingana n’izo kuba umuntu yanywa amasegereti cumi n’atanu ku munsi.

Uretse ibi kandi, WHO ivuga ko umuvuduko w’izamuka ry’ingaruka z’iki kibazo, uri hejuru kuko ziruta iz’umubyibuho ukabije na wo uri mu bihangayikishije abatuye Isi.

CNN itangaza ko intego y’iri tsinda ryashyizweho, ari uguhangana n’ikibazo cyo kwigunga nk’ikibazo gikomereye ubuzima bwa muntu muri iki gihe, no kwigisha rubanda ko kwigunga ari uburwayi, ndetse n’icyo bashobora gukora mu gihe bafite ikibazo nk’iki.

Iri tsinda rikuriwe na Dr Vivek Murthy ndetse n’umuyobozi w’urubyiruko mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Chido Mpemba, ririmo n’abandi bantu 11 barimo umuyobozi ushinzwe imihindagurikire y’ikirere mu Gihugu cya Vanuatu.

Mu gihe cy’imyaka itatu isi tsinda rizatanga raporo izerekana uko kwigunga no guhezwa bigira ingaruka mu buzima n’imibereho bya muntu ndeste no ku buzima bwo mu mutwe.

Ikibazo cyo kwigunga cyarushijeho gukara nyuma y’icyorezo cya COVID-19, aho iki cyorezo cyatumye hashyirwaho ingamba zabuzaga abantu guhura, no kwinyagambura ngo bajye aho bashaka.

Taikun NDAHIRO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 8 =

Previous Post

Yatangiye gufata irangi: Dusogongere ku bwiza bwa Sitade Amahoro izajya yakamo ‘Visit Rwanda’-VIDEO

Next Post

Uko byagendekeye abinjije mu Rwanda ibitemewe bakoresheje amayeri y’imodoka itwara abagenzi

Related Posts

BREAKING: AFC/M23 nyuma yo kwakira Kabila yungutse abandi banyapolitiki barimo uw’inararibonye

BREAKING: AFC/M23 nyuma yo kwakira Kabila yungutse abandi banyapolitiki barimo uw’inararibonye

by radiotv10
04/06/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryakiriye Umunyapolitiki Marcelin Cishambo wigeze kuba Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo n’abandi banyapolitiki barimo abatavuga rumwe...

Itangazamakuru ryo muri Congo ryahawe gasopo yo kuvuga kuri Kabila wabaye Perezida

Itangazamakuru ryo muri Congo ryahawe gasopo yo kuvuga kuri Kabila wabaye Perezida

by radiotv10
04/06/2025
0

Ibitangazamakuru ryo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byahawe itegeko ryo kutavuga kuri Joseph Kabila wayoboye iki Gihugu, akaba aherutse...

Amakuru mashya ku cyemezo cyari cyafashwe na M23

AFC/M23 yagaragaje ko ishobora kuba yiteguye urugamba rukomeye

by radiotv10
03/06/2025
0

Ihuriro rya AFC/M23 riravugwaho gukaza imbaraga mu bice byinshi bisanzwe birimo ibirindiro by’abarwanyi baryo birimo ibyo muri Masisi na Walikale,...

Uko ijambo Fayulu yahereyemo ubutumwa Kabila rishobora kumuhuza na Tshisekedi batavuga rumwe

Uko ijambo Fayulu yahereyemo ubutumwa Kabila rishobora kumuhuza na Tshisekedi batavuga rumwe

by radiotv10
03/06/2025
0

Perezida wa Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashimye ibyatangajwe na Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki Gihugu,...

Umunyapolitiki uzwi i Burundi yinjiye mu mpaka z’inenge zivugwa ku matora ategerejwe

Umunyapolitiki uzwi i Burundi yinjiye mu mpaka z’inenge zivugwa ku matora ategerejwe

by radiotv10
03/06/2025
0

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi, Agathon Rwasa yavuze ko amatora yegereje muri iki Gihugu, ari nk’ikinamico y’ishyaka CNDD-FDD riri...

IZIHERUKA

BREAKING: AFC/M23 nyuma yo kwakira Kabila yungutse abandi banyapolitiki barimo uw’inararibonye
AMAHANGA

BREAKING: AFC/M23 nyuma yo kwakira Kabila yungutse abandi banyapolitiki barimo uw’inararibonye

by radiotv10
04/06/2025
0

Amb.Rwamucyo wari uhagarariye u Rwanda muri Loni yashyikirije Perezida wa Kenya impapuro zo kuruhagararirayo

Amb.Rwamucyo wari uhagarariye u Rwanda muri Loni yashyikirije Perezida wa Kenya impapuro zo kuruhagararirayo

04/06/2025
Umukinnyi w’u Rwanda Djabel yatanze umucyo ku cyatumye yangirwa kwinjira muri Algeria

Umukinnyi w’u Rwanda Djabel yatanze umucyo ku cyatumye yangirwa kwinjira muri Algeria

04/06/2025
Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Umuyobozi mu Ishuri ryisumbuye uregwa ibirimo ibishingiye ku gusoma umunyeshuri yafatiwe icyemezo

04/06/2025
Polisi yeretse abana ibikorwa byayo birimo ikoranabuhanga rishya ryinjijwe mu by’umutekano wo mu muhanda

Polisi yeretse abana ibikorwa byayo birimo ikoranabuhanga rishya ryinjijwe mu by’umutekano wo mu muhanda

04/06/2025
Itangazamakuru ryo muri Congo ryahawe gasopo yo kuvuga kuri Kabila wabaye Perezida

Itangazamakuru ryo muri Congo ryahawe gasopo yo kuvuga kuri Kabila wabaye Perezida

04/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko byagendekeye abinjije mu Rwanda ibitemewe bakoresheje amayeri y’imodoka itwara abagenzi

Uko byagendekeye abinjije mu Rwanda ibitemewe bakoresheje amayeri y'imodoka itwara abagenzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

BREAKING: AFC/M23 nyuma yo kwakira Kabila yungutse abandi banyapolitiki barimo uw’inararibonye

Amb.Rwamucyo wari uhagarariye u Rwanda muri Loni yashyikirije Perezida wa Kenya impapuro zo kuruhagararirayo

Umukinnyi w’u Rwanda Djabel yatanze umucyo ku cyatumye yangirwa kwinjira muri Algeria

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.