Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uganda: Herekanywe umurundo w’ibirwanisho kabuhariwe by’ibyihebe bya ADF byafashwe

radiotv10by radiotv10
26/12/2022
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Uganda: Herekanywe umurundo w’ibirwanisho kabuhariwe by’ibyihebe bya ADF byafashwe
Share on FacebookShare on Twitter

Itsinda rishinzwe ubutasi no kurwanya ibikorea by’iterabwoba muri Uganda, ryataye muri yombi umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa ADF mu gace ka Nyendo i Masaka, rinafata bimwe mu birwanisho bikoreshwa mu iterabwoba birimo ibiturika n’imbunda.

Igipolisi cya Uganda cyatangaje ko uyu muyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa ADF yafatiwe muri serile ya Nyendo mu gace ka Masaka, akaba yafashwe mu bikorwa bidasanzwe byo kurwanya iterabwoba biri kubera muri uyu mujyi wa Masaka.

Bimwe mu birwanisho byafashwe, harimo imbunda yo mu bwoko bwa 1 PK Machine gun, 7 SMGs, masotera (pisitoli) imwe ndetse n’ibiturika bitandukanye.

Ibi birwanisho byasanzwe mu Mudugudu wa Kyalugo, muri Paruwasi ya Bugambira, muri Diviziyo ya Nyendo Mukungwe.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda, SCP Fred Enanga rigira riti “Iyi ni operasiyo ya gatatu igeze ku ntego ibaye mu byumweru bibiri, ikurikiye indi yabaye vuba aha muri Maganjo na Mutugga.”

Igipolisi cya Uganda kivuga kandi ko abantu batatu bakomeye bakoranaga na ADF batawe muri yombi, mu gihe abandi babiri biciwe mu gace ka Mutugga na ho hagafatwa imbunda yo mu bwoko bwa 1 PK Machine gun n’imbuga icyenda (9)

Polisi ya Uganda ikomeza igira iti “Dufite andi makuru ko y’ahaherereye abakorana n’ibyihebe bya ADF, bakiri benshi, bakomeje kwisuganya ngo bagabe ibitero mu Karere ka Wakiso mu mujyi wa Masaka.”

Igipolisi cya Uganda gikomeza gisezeranya Abanya-Uganda ko kizakomeza kuburizamo ibikorwa by’iterabwoba bigabwa n’abantu nk’aba ba ADF baherutse no kugaba kuri station za Polisi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 10 =

Previous Post

Haketswe icyateye inkongi yibasiye inyubako ikoreramo Polisi kuri Noheli

Next Post

America iributsa ko hari Umunyarwanda ukekwaho Jenoside washyiriweho Miliyari 5Frw utarafatwa

Related Posts

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

by radiotv10
17/09/2025
0

Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe iperereza, yemeje ko abayobozi ba Israel bakoze Jenoside ku Banya-Palestine bo mu Ntara ya Gaza. Raporo...

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubushinjacyaha buburana na Tyler Robinson ukekwaho kwica Umunyamerika Charlie Kirk, inshuti ikomeye ya Perezida Trump, bwagaragaje bumwe mu butumwa bwoherejwe...

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

by radiotv10
16/09/2025
0

Ifoto yafashwe mu 1863 yerekana umucakara yuzuye inkovu umugongo wose, igaragaza amateka y’ubucakara bwakorewe abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za...

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

by radiotv10
16/09/2025
0

Ikubuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye kiri i Bujumbura mu Burundi, cyamaze ijoro ryose nta ndege zikigwaho cyangwa ngo zihaguruke...

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

by radiotv10
16/09/2025
0

Umunyamerikakazi Aevin Dugas, ari mu byishimo nyuma yo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi ‘Guinness World Records’, aho yagize umusatsi...

IZIHERUKA

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

by radiotv10
18/09/2025
0

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

18/09/2025
Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

18/09/2025
Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

18/09/2025
Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

18/09/2025
Three powerful self-care practices for a healthier, happier you

Three powerful self-care practices for a healthier, happier you

18/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
America iributsa ko hari Umunyarwanda ukekwaho Jenoside washyiriweho Miliyari 5Frw utarafatwa

America iributsa ko hari Umunyarwanda ukekwaho Jenoside washyiriweho Miliyari 5Frw utarafatwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.