Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uganda yahishuye umubare w’ibyihebe imaze kwicira muri Congo mu myaka 2

radiotv10by radiotv10
08/09/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Uganda yahishuye umubare w’ibyihebe imaze kwicira muri Congo mu myaka 2
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yemeje ko kuva hatangizwa ibikorwa bya gisirikare byo guhiga ibyihebe by’umutwe wa ADF ufite ibirindiro muri DRCongo, Igisirikare cya Uganda kimaze kwivugana abarwanyi 567.

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyatangije ibikorwa byo guhiga abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorana n’undi wiyita Leta ya Kisilamu (IS/Islamic State), mu kwezi k’Ukuboza 2021.

Uyu mutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda, usanzwe ufite ibirindiro mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, washegeshwe n’ibi bikorwa bya Gisirikare bya UPDF.

Kuri uyu wa Kane tariki 07 Nzeri 2023, mu ijambo rya Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yemeje ko kuva kiriya gihe hatangizwa ibi bikorwa, hamaze kwicwa abarwanyi 567 ba ADF, mu gihe abandi 50 bafashwe mpiri.

Nanone kandi ngo UPDF yafashe intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare 167, birimo imbunda z’intambara ndetse na Grenade, byambuwe uyu mutwe.

Perezida Museveni wemeje ko uyu mutwe wamaze gucika intege, yagize ati “Ibyabo byamaze kurangira…inzira yonyine basigaje, ni ukumanika amaboko.”

Museveni kandi yaboneyeho kuburira abafite ibikorwa by’ubucuruzi nk’imodoka za rusange, abakurikirana amasoko ndetse n’abafite amahoteli, kwitwararika bakajya bandika imyirondoro y’abakiliya bose mu rwego rwo gutahura abashobora kuba bari mu mugambi w’ibitero bya ADF.

Ni mu gihe muri iki cyumweru, Igipolisi cya Uganda, cyaburijemo ibiturika bitandatu byari biri mu migambi y’ibitero bya ADF, birimo igisasu cyari kiri ku rusengero.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =

Previous Post

Uganda yatsinze umukino nk’uwitegurwa n’Amavubi ariko ntibyagira icyo biyimarira

Next Post

Amayeri atamenyerewe y’uwakuraga ibitemewe muri Congo bagakeka ko ari umuco Nyarwanda

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amayeri atamenyerewe y’uwakuraga ibitemewe muri Congo bagakeka ko ari umuco Nyarwanda

Amayeri atamenyerewe y’uwakuraga ibitemewe muri Congo bagakeka ko ari umuco Nyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.