Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko byagenze ngo umusirikare wa Uganda arasire bagenzi be mu mahanga abice

radiotv10by radiotv10
03/01/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Uko byagenze ngo umusirikare wa Uganda arasire bagenzi be mu mahanga abice
Share on FacebookShare on Twitter

Umusirikare wa Uganda ufite ipeti rya Kaporali (Corporal) yishe arashe bagenzi be batatu bari kumwe mu butumwa muri Somalia, kubera umujinya w’umuranduranzuzi yatewe n’ikibazo yabanje kugirana n’umwe.

Uyu musirikare warashe bagenzi be kuri uyu wa Mbere tariki 02 Mutarama 2023, mu birindiro by’ingabo zigize umutwe udasanzwe za Uganda biri muri Somalia aho izi ngabo ziri mu butumwa.

Amakuru avuga ko uyu musirikare witwa Simon Agaba yakoze iki gikorwa cy’ubwicanyi mu kigo cya gisirikare kiri ahitwa Ajazera mu gitondo ahagana saa kumi n’ebyiri (06:00’).

Amakuru avuga ko nubwo impamvu yatumye uyu musirikare akora iki gikorwa itaramenyekana, ariko uyu musirikare yabanje kugirana amakimbirane na mugenzi we ku marembo y’iki kigo kubera ibyo batumvaga kimwe, aho iki kibazo cyabaye ahagana saa 05:45’.

Uyu watanze amakuru utifuje ko atangazwa, yavuze ko uyu musirikare yaje gukurikira uyu mugenzi we bari bagiranye ikibazo bagera aho aba, agahita amurasa akamwica.

Yagize ati “Ubwo yari ari kugaruka mu birindiro bye, yahuye n’undi musirikare mugenzi we aramurasa na we aramwica, agitambuka aba ahuye n’undi wari uje kureba ibibaye, na we aramurasa aramwica.”
Yakomeje avuga kandi ko uyu musirikare yarekuriye amasasu undi musirikare ariko we ntamwivugane, ari na bwo hahitaga haza abasirikare bata muri yombi uyu mugenzi wabo.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda (UPDF), Brig Gen Felix Kulaigye yemeje iby’uyu musirikare warashe bagenzi be ariko ntiyagira byinshi abitangazaho, gusa avuga ko azaburanisrwa n’Urukiko rwo muri Somalia.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 10 =

Previous Post

Ibyishimo byarenze umuhanzi ukomeye ku Isi wasuye u Rwanda avuga ikintu atazibagirwa

Next Post

Amakuru mashya y’ubukwe bwabanje kugirwa ibanga bw’umuhanzi nyarwanda wimukiye muri USA

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya y’ubukwe bwabanje kugirwa ibanga bw’umuhanzi nyarwanda wimukiye muri USA

Amakuru mashya y’ubukwe bwabanje kugirwa ibanga bw’umuhanzi nyarwanda wimukiye muri USA

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.