• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko imirwano ya FARDC na M23 yifashe: Ibisaru biremereye byongeye kuraswa

radiotv10by radiotv10
30/10/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Uko imirwano ya FARDC na M23 yifashe: Ibisaru biremereye byongeye kuraswa
Share on FacebookShare on Twitter

Imirwano ihanganishije umutwe wa M23 n’igisirikare cya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yakomereje mu bice birimo Kibumba, aho uyu mutwe ushinja abo bahanganye gukomeza gusuka ibisasu biremereye muri aka gace, bakoresheje indege.

Nk’uko bitangazwa na Perezida wa M23, Betrand Bisimwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukwakira 2023, imirwano yasubukuwe mu gitondo cya none.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X muri iki gitondo, Bertrand Bisimwa, yagize ati “Aka kanya i Kibumba, abarwanyi b’ubutegetsi bwa Kinshasa bakomeje kurasa buhumyi mu bice bya Kibumba na Buhumba no mu bice bihakikije.”

Bertrand Bisimwa kandi akomeza avuga ko abarwanyi bo ku ruhande rwa FARDC, bakomeje kurasa bakoresheje indege muri ibi bice kandi bituyemo abaturage.

Uyu mukuru w’umutwe wa M23 akomeza avuga ko icyo bashyize imbere ari ukwirwanaho no kurinda abaturage bari muri ibi bice byibasiwe.

Bertrand Bisimwa kandi yavuze ko no kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023, ahagana saa mbiri z’ijoro, n’ubundi abarwanira ku ruhande rwa FARDC bari bakomeje gukora ibikorwa byo guhohotera abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi, aho bari bakomeje gushumika inzu z’abatuye mu duce twa Burungu na Rujebeshi.

Yavuze kandi ko aba barwanyi mu masaha ashyira saa yine kuri iki Cyumweru, baraye banishe umuyobozi umwe wo muri aka gace witwa Semitsi Biraro w’imyaka 50, ubwo barasaga ku nzu ye iherereye ahitwa Kalengera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × two =

Previous Post

Madamu J.Kagame yavuze ko Abanyarwanda badakwiye gutsindwa n’ingeso mbi nk’ikimenyane na munyangire

Next Post

Inzego z’umutekano zaharukiye ikibazo cy’umukinnyi ukomeye i Burayi washimutiwe umubyeyi

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Inzego z’umutekano zaharukiye ikibazo cy’umukinnyi ukomeye i Burayi washimutiwe umubyeyi

Inzego z’umutekano zaharukiye ikibazo cy’umukinnyi ukomeye i Burayi washimutiwe umubyeyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.